Abafana ba Gasogi ngo icyemezo cya KNC cyabashegeshe, baramusaba kwisubiraho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bafana ba Gasogi United bazwi nka Urubumbyingwe, banditse ibaruwa ifunguye bagaragazamo ko bashenguwe n’icyemezo cyafashwe na Perezida w’iyi kipe, KNC cyo kuyikura muri Shampiyona, bakamusaba kwisubiraho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022 ubwo ikipe ya Gasogi yari imaze gutsindwa 1-0 na Rayon Sports, Perezida wa Gasogi United, KNC yatangaje ko akuye ikipe ye muri shampiyona kubera ibibazo biri mu mupira w’amaguru by’umwihariko mu misifurire. Yagize ati “Kuko uyu ni umwanda.”

Izindi Nkuru

Ibi byatumye bamwe mu bafana b’ikipe ya Gasogi bazwi nka Urubumbyingwe, bandika ibaruwa ifunguye bagaragaza ko na bo bashenguwe n’uburyo ikipe yabo ikomeje gusifurirwa nabi.

Muri iyi baruwa iriho n’amazina y’abayisinyeho uko ari 26, hari aho igira iti “Gusa umwanzuro wafashwe na we [KNC] wo gusezera muri shampiyona, mu cyubahiro tumugomba, twamusabaga ko yakwisubiraho kuko nk’abakunzi ba Gasogi cyadushegeshe pe.”

Aba bakunzi ba Gasogi United bavuga ko ikipe yabo ikwiye kurenganurwa igahabwa ubutabera ariko “twanifuza kuyibona ikina mu kibuga iduha ibyishimo nk’intego y’ubuyobozi bwayo ariko turifuza rwose Gasogi United iguma gukina Shampiyona y’icyiciro cya mbere.”

KNC we yari yatsembye ko ntacyakorwa kugira ngo agaruke muri shampiyona kabone “nubwo zaba ari impuhwe z’Imana kuko ibi ni umwanda…”

Uyu muyobozi wa Gasogi United utajya uca ku ruhande ku byo yumva, yagarutse ku byo yakunze kunenga umupira w’amaguru mu rwanda, avuga ko mu buyobozi bwa FERWAFA “Huzuyemo Mafia, umwanda n’ibindi. Twebwe dufashe umwanzuro iyi kipe tuyivanye mu irushanwa. Kuva uyu munsi…”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru