Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyafunguye uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kumenyekanisha no kwishyura imisoro y’imitungo itimukanwa, kinagira inama abo bireba kubikora hakiri kare badategereje kuzabikora ku munota wa nyuma, bakirinda no kuzatenguhwa n’ikoranabuhanga.
Iyi gahunda yatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro tariki 20 Kanama 2024 nyuma y’uko ibipimo by’imisoro izasorwa byemejwe n’Inama Njyanama z’Uturere n’Umujyi wa Kigali, ndetse bikanahuzwa na sisiteme.
Iki gikorwa cyo kumenyekanisha imisoro itimukanwa no kuyishyura, kizarangira tariki 31 Ukuboza uyu mwaka wa 2024.
Mu kugena ibiciro by’imisoro izasoreshwa ubutaka butariho inyubako, hagiye hagenderwa ku bugari bw’ubutaka, aho buherereye nko mu bice by’imijyi cyangwa by’icyaro, icyo bwagenewe gukorerwaho ndetse niba bunagenewe kuzashyirwaho ibikorwa remezo, aho igiciro cy’umusoro kiri hagati y’amafaranga 0 na 80 Frw kuri Metero Kare.
Ku butaka bwagenewe kubakwaho, itegeko ryashyizeho ibiciro hagendewe ku gaciro k’isoko ry’inyubako n’ubutaka, hagendewe ku byo byateganyirijwe gukoreshwa.
Komiseri Wungirije ushinzwe Intara n’imisoro yeguriwe Inzego z’ibanze, Karasira Ernest, avuga ko ibi bipimo by’ibiciro byatangajwe kare, bityo ko abantu bakwiye gukoresha neza aya mahirwe kugira ngo batazisanga bafashwe n’igihe.
Yagize ati “Igihe dufite cy’amezi ane ntabwo ari gito, ariko ntabwo ari na kinini cyane, uramutse utabashije kwishyura ubu ngubu, ushobora kumenyekanisha. Icya ngombwa ni uko utagomba kurenza itariki 31 Ukuboza utarishyura.”
Ernest Karasira avuga ko iyo abantu bamenyekanishije imitungo yabo kare, binabarinda kuzahura n’ikibazo cy’ikoranabuhanga rijya ritenguha bamwe mu barikoresha muri ibi bikorwa, na ryo rishobora kuremererwa n’ubwinshi bw’abariho barikoresha.
Havuyemo imisoro igenwa n’Urwego rw’Akarere, Itegeko rishya ry’imisoro ku mitungo itimukanwa, ryateganyije umusoro wa 0,5% ku gaciro k’inyubako n’ibibanza byagenewe guturwamo, ndetse na 0,3% by’agaciro k’inyubako n’ibibanza byagenewe ubucuruzi, mu gihe ibyagenewe inganda, byo bisoreshwa 0,1% by’agaciro kabyo.
Iri tegeko kandi rinateganya imitungo itimukanwa yasonewe imisoro, irimo inyubako imwe yo guturamo ya nyirayo kimwe n’izindi nyubako ziyikikije ziri mu butaka bw’ikibanza kimwe byagenewe guturwamo n’umuryango umwe.
Indi mitungo yasonewe umusoro, irimo ubutaka bukorerwaho ibikorwa by’ubworozi n’ubuhinzi, ndetse n’ubw’amashyamba bufite ubuso buri munsi ya hegitari 2.
RADIOTV10