Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abafitiye umutima uhagaze ikiraro gihuza Uturere tubiri bahawe igisubizo kitumvikanamo icyizere gihwanye n’ibyifuzo byabo

radiotv10by radiotv10
05/04/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Abafitiye umutima uhagaze ikiraro gihuza Uturere tubiri bahawe igisubizo kitumvikanamo icyizere gihwanye n’ibyifuzo byabo
Share on FacebookShare on Twitter

Abakoresha ikiraro gihuza Uturere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko cyangijwe n’umugezi wa Ntontwe umwaka ushize, ku buryo bahora biteguye ko cyacikamo kabiri, mu gihe ubuyobozi budatanga icyizere cya vuba ku ikorwa ryacyo.

Abakoresha iki kiraro, ni abo mu Mirenge ihuza utu Turere, ya Nyakabuye na Karengera, bavuga ko batewe impungenge n’uburyo cyangiritse dore ko inkuta z’amabuye zigifashe ku mpande zombi zashegeshwe n’uyu mugezi.

Abakinyuraho bavuga ko uko kimeze ubu byashyira ubuzima mu kaga mu gihe gikoreshwa n’abatari bacye bashora imyaka mu isoko rya Nyakabuye.

Bazamvura Anselme wo muri Rusizi ati “Nta modoka yahanyura uretse amapikipiki na yo ahanyura yigengesereye.”

Iyakaremye Anastasie wo muri Nyamasheke na we ati “Cyari kidufatiye runini, kuko nkatwe bo muri Nyamasheke tuza guhahira mu Karere ka Rusizi. Nk’ubu nari nashoye ibijumba mu isoko rya Nyakabuye. Iki kiraro rero kidakozwe ntabwo imyaka yacu yakongera kwambuka.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred avuga ko hakozwe ubuvugizi bwo kugira ngo iki kiraro gisanwe, gusa ntagaragaza igihe byazakorerwa, mu gihe abagikoresha babona bikwiye kujya mu byihutirwa.

Yagize ati “Kiri muri gahunda y’ibiraro bizakorwa, twakoze ubuvugizi muri RTDA kandi twizeye ko ku bw’ubufatanye dusanzwe tugirana, ubufasha twabasabye bazabutanga nk’uko bisanzwe.”

Igice cy’umuhanda cyo ku ruhande rwa Rusizi gikora kuri iki kiraro gisa n’ikigiye gucikamo kabiri ku buryo hari impungenge ko uyu mugezi niwongera kuzura ushobora gucamo umuhanda kabiri n’iki kiraro kikaba cyatwarwa n’amazi kuko inkuta zigifashe hakurya no hakuno zajegeye.

Iki kiraro cyarangiritse bikabije

Bafite impungenge ko isaha n’isaha cyagwa

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Pio Lionel says:
    9 months ago

    Biteye agahinda

    Reply

Leave a Reply to Pio Lionel Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + five =

Previous Post

Impaka zikomeje kuba ndende muri Rayon: Byabaye ngombwa ko hagaragazwa n’ibimenyetso

Next Post

Urubyiruko rw’abakobwa rufite amatsiko yo kubona agakingirizo k’abagore bumva ariko bataraca iryera

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urubyiruko rw’abakobwa rufite amatsiko yo kubona agakingirizo k’abagore bumva ariko bataraca iryera

Urubyiruko rw'abakobwa rufite amatsiko yo kubona agakingirizo k’abagore bumva ariko bataraca iryera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.