Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Impaka zikomeje kuba ndende muri Rayon: Byabaye ngombwa ko hagaragazwa n’ibimenyetso

radiotv10by radiotv10
04/04/2025
in MU RWANDA
0
Impaka zikomeje kuba ndende muri Rayon: Byabaye ngombwa ko hagaragazwa n’ibimenyetso
Share on FacebookShare on Twitter

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yagaragaje ibimenyetso avuga ko ari ibyo kubeshyuza Umuyobozi w’iyi kipe wavuze ko atajya atanga imisanzu yo gufasha iyi kipe nubwo ari mu itsinda rizwi nka Special Supporting Team.

Ni nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yamaganye igitekerezo cyatangajwe na Munyakazi Sadate wavuze ko yifuza kugura iyi kipe akayegukana ayitanzeho miliyari 5 Frw.

Twagirayezu Thadée yari yavuze ko bitumvikana kuba Sadate avuga ko ashaka kugura iyi kipe kandi atajya anatanga imisanzu yo kuyifasha mu itsinda ryiswe Special Supporting Team nubwo aribamo.

Yari yagize ati “Dufite itsinda ryitwa Special Supporting Team ifasha Rayon Sports nk’ikipe y’abafana, buri mukino wa Rayon Sports dutanga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku 100 kugira ngo tubashe kubona ibyibanze. Iryo tsinda nubwo Sadate aririmo nta musanzu atanga.”

Mu butumwa bwatangajwe na Munyakazi Sadate kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Mata 2025, yahakanye ibi byatangajwe na Perezida wa Rayon, avuga ko atanga umusanzu ndetse ko awoherereza Umubitsi Patrick Rukundo.

Mu butumwa buherekejwe na Screenshots zigaragaza ubutumwa bw’amafaranga yagiye yohereza, Sadate yagize ati “Ikinyoma kiririrwa ariko ntikirara, uretse ko mutanga ari hagati ya 50 – 100K njyewe njya ndenza ayo mafaranga kuko hari igihe natangaga na 300K! Fungura ubutumwa bwa MoMo urabona ukuri.”

Munyakazi Sadate yakomeje avuga ati “Ntabwo nzongera kwemera ko munyangisha abantu cyangwa ngo ntege amatama ngo muhonde kubera ibinyoma byanyu…Uzana ikinyoma nzana ikimenyetso.”

Ibi byose biri gukurikira ibyatangajwe na Munyakazi Sadate wavuze ko yifuza kugura ikipe ya Rayon Sports akayitangaho Miliyari 5 Frw, ndetse akaba yavuze n’indi mishinga afitiye iyi kipe, irimo kugura indege izajya iyitwara mu mahanga na bisi izajya iyitwara ku bibuga by’imbere mu Gihugu.

Sadate yavuze ko atazongera kwemera ko yangishwa rubanda
Perezida wa Rayon Sports

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Byinshi ku bukwe buri kuzamura impaka mu Rwanda n’impamvu bwabaye inkuru ishyushye

Next Post

Abafitiye umutima uhagaze ikiraro gihuza Uturere tubiri bahawe igisubizo kitumvikanamo icyizere gihwanye n’ibyifuzo byabo

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abafitiye umutima uhagaze ikiraro gihuza Uturere tubiri bahawe igisubizo kitumvikanamo icyizere gihwanye n’ibyifuzo byabo

Abafitiye umutima uhagaze ikiraro gihuza Uturere tubiri bahawe igisubizo kitumvikanamo icyizere gihwanye n’ibyifuzo byabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.