Wednesday, July 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abafungiye iby’ikirombe cyagwiriye abantu i Huye bamenyekanye barimo uwari Major

radiotv10by radiotv10
28/04/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Huye: Hamenyekanye amakuru mashya atunguranye ku bantu 6 bagwiriwe n’ikirombe kitari kizwi
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu icumi (10) barimo Maj (Rtd) Paul Katabarwa n’abandi bigenjemo abayobozi mu nzego z’ibanze, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mu buryo bw’ibanga, cyagwiriye abantu batandatu mu Karere ka Huye.

Icyumweru n’iminsi birashize, iki kirombe giherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kigwiriye abantu batandatu barimo abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye, bagicukuragamo, n’ubu bakaba bataraboneka.

Abo mu miryango y’aba bantu, bavuga ko icyizere cyo kuba bazaboneka bakiri bazima cyayoyotse burundu, bakavuga ko nibura iyaba babonekaga ngo babashyingure.

Ubwo iki rikombe cyagwiraga aba bantu, ubuyobozi kuva ku rwego rwo hasi kugera ku rw’Akarere, bwavugaga ko butari bukizi, mu gihe imirimo yo gucukura amabuye muri iki kirombe yujuje imyaka ine, kuko bivugwa ko yatangiye muri 2019.

Ubuyobozi kandi bwakunze kuvuga ko butazi na nyiri iki kirombe, ndetse na bamwe mu bagikoragamo, bakaba baravugaga ko bari bazi uwo bakorera kuko batari bakamuca iryera na rimwe.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahise rutangira iperereza kuva iki kirombe cyagwira abantu, rwamaze guta muri yombi abantu icumi (10) bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iki kirombe.

Aba bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo icy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, barimo Major (Rtd) Paul Katabarwa, bakabamo wari umuyobozi w’imibereho myiza mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi, Maniraho Protais.

Barimo kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba, Uwamariya Jacqueline, ndetse n’abakoraga akazi ko gucukura muri iki kirombe cyagwiriye abantu, nka Uwimana Mussa, Ndacyayisenga Emmanuel, na Matebuka Jean.

Aba batawe muri yombi na RIB, bacumbikiwe kuri sitaziyo zitandukanye; zirimo iya Remera, iya Kicukuro ndetse n’iya Kimironko.

Uretse icyaha cy’ Ubwicanyi budaturutse ku bushake, aba bantu bakurikiranyweho n’icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite, n’icyaha cyo gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa Kariyeri nta ruhushya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Prince Kid wavuze ikihishe inyuma yo kujyanwa mu bucamanza yagarutse mu Rukiko

Next Post

Impinduka mu buyobozi bw’ikipe y’urwego rumwe rw’umutekano mu Rwanda zizanyemo umunyapolitiki uzwi

Related Posts

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
01/07/2025
2

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

by radiotv10
01/07/2025
0

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, yamaze kugezwa mu Rukiko kugira ngo ruzamuburanishe...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

IZIHERUKA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro
AMAHANGA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

01/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

01/07/2025
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impinduka mu buyobozi bw’ikipe y’urwego rumwe rw’umutekano mu Rwanda zizanyemo umunyapolitiki uzwi

Impinduka mu buyobozi bw’ikipe y’urwego rumwe rw’umutekano mu Rwanda zizanyemo umunyapolitiki uzwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.