Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abagaba bakuru b’Ingabo muri EAC bagiye guhura byihuse

radiotv10by radiotv10
03/11/2022
in MU RWANDA
0
Abagaba bakuru b’Ingabo muri EAC bagiye guhura byihuse
Share on FacebookShare on Twitter

Abagaba Bakuru b’Ingabo zo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bagiye guhura mu gihe cya vuba gishoboka kugira ngo bige ku kibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byatangarijwe i Burundi nk’Igihugu kiyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ko hateganyijwe inama yihuse y’abakuriye Ingabo z’Ibihugu bihuriye muri EAC.

Ibi biganiro byatangajwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru, kuri uwo munsi kandi Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yahamagaye kuri Telefone Abakuru b’Ibihugu bagenzi be bo muri EAC mu rwego rwo gusangira ibiterezo ku buryo bwo gushakira umuti ibi bibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo- Kinshasa.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, rivuga ko ibi biganiro “byagarukaga ku kumva kimwe inzira n’uburyo bwakwifashishwa mu guhangana n’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Inama y’Abagaba Bakuru b’ingabo na yo igamije “Kwiga uburyo burambye bwakwifashishwa mu gushakira umuti iki kibazo.”

U Burundi bugiye kuyobora ibi biganiro, bwamaze kohereza ingabo ndetse n’ibikoresho bya gisirikare muri Kivu y’Epfo, gusa ntiharatangazwa itariki izatangiriraho ibikorwa bya gisirikare byo guhashya imitwe yitwaje intwaro.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, biteganyijwe ko ari yo izatanga amabwiriza y’uburyo ibikorwa bya gisirikare bizashyirwa mu bikorwa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022, Perezida wa Kenya, William Ruto yohereje batayo y’abasirikare ba Kenya bagiye mu burasirirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahakomeje kubera imirwano iremereye hagati ya FARDC n’umutwe wa M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + eleven =

Previous Post

Abareze Dr Damien wabaye Minisitiri w’Intebe bazaniye Urukiko inkuru nziza

Next Post

Guverinoma yasobanuriye abarimu impamvu yasanze kubashyiriraho Iguriro ryihariye bidashoboka

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Guverinoma yasobanuriye abarimu impamvu yasanze kubashyiriraho Iguriro ryihariye bidashoboka

Guverinoma yasobanuriye abarimu impamvu yasanze kubashyiriraho Iguriro ryihariye bidashoboka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.