Abagabo na bo bagiye kujya baboneza urubyaro bakoresheje ibinini

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubushakashatsi ku binini byo guhagarika ko intanga-ngabo zihura n’intanga-ngore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, mu rwego rwo kuboneza urubyaro ku bagabo, buratanga icyizere nkuko byatangajwe n’abari kubukora.

Bikubiye mu nyigo yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, ku bushakashatsi buri gukorwa ku kuboneza urubyaro ku bagabo.

Izindi Nkuru

Ubu buryo bushya bwo kuboneza urubyaro ku bagabo, ni ubwo kwifashisha ibinini, umugabo ashobora kunywa mbere yuko akora imibonano mpuzabitsina, bigatuma intanga zabo zitajya guhura n’intangangore.

Ubusanzwe abagabo bakoreshaga uburyo burimo ubwo gukoresha agakingirizo ndetse n’ubwo bwo guca imitsi yo ku bugabo (buzwi nka Vasectomie).

Ubu buryo bwombi bugiye kunganirwa n’ubu bwo gukoresha ibinini busanzwe bukoreshwa n’abagore mu rwego rwo gukumira ko habaho gusama.

Ibi binini bizafasha abagabo kuboneza urubyaro, bizajya binyobwa n’umugabo mbere y’igihe gito kugira ngo akore imibonano mpuzabitsina kandi akaba afite amasaha abiri ashobora gukora imibonano mpuzabitsina adashobora gutera inda.

Binavugwa ko ibi binini bitazajya bigira ingaruka ku mubiri w’umuntu wabinyoye kuko mu gihe cy’amasaha 24 nta ngaruka na nke azajya abona.

Abari gukora ubushakashatsi buri gukorerwa ku mbeba, bavuga ko aho bugeze butanga icyizere ko buzagera ku ntego yabwo, bavuga ko hari ibigikenewe kugira ngo bwemezwe.

Abahanga bari gukora ubushakashatsi bavuga ko igerageza ryakorewe ku mbeba, bugaragaza ko mu masaha abiri akurikira imibonano mpuzabitsina, umugabo aba afite amahirwe 100% yo kudatera inda, mu gihe mu masaha atatu haba hari amahirwe 91% naho mu masaha 24 intanga zigatangira gukora nkuko bisanzwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru