Abagenzacyaha bari kwigishwa ururimi rw’amarenga ngo bazabashe kuvugana n’abafite ubumuga babagana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagenzacyaha b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB batangiye guhugurwa ku rurimi rw’amarenga kugira ngo bazajye babasha kuvugana n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babagana.

Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, yahawe Abagenzacyaha ba RIB bo mu Mujyi wa

Izindi Nkuru

Kigali no mu Turere twa Kamonyi na Rwamagana.

Ni igikorwa kiri gukorwa ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ndetse n’Ihuriro ry’abagore bafite ubumuga bwo kumva mu Rwanda (RNADW) ndetse na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Isabelle Kalihangabo avuga ko aya mahugurwa azatuma Abagenzacyaha barushaho kuzuza inshingano zabo neza ku babagana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Avuga ko abakozi b’uru rwego basanzwe bafite ubumenyi buhagije mu kugenza ibyaha ariko ko mu masomo bize batigeze bahabwa ay’ururimi rw’amarenga.

Isabelle Kalihangabo yavuze ko kuba bahawe aya mahugurwa bizakomeza gushimangira intego ya Guverinoma y’u Rwanda yo kutagira umuntu uhezwa cyangwa ngo yimwe serivisi yemererwa n’itegeko.

RIB isanzwe yifashisha abahanga muri uru rurimi mu kazi ka buri munsi ku buryo hari icyizere ko aya mahugurwa azatuma uru rwego rurushaho kuzuza inshingano zarwo neza.

Mukashema Dativa uyobora n’Ihuriro ry’abagore bafite ubumuga bwo kumva mu Rwanda (RNADW), avuga ko kuba aya mahugura yatangiye mu bihe byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ari ikindi kimenyetso cyerekana agaciro u Rwanda ruha umutegarugori.

Yagize ati Ni ngombwa kuzirikana ko u Rwanda rwakoze kandi rugikora byinshi mu kuzamura imibereho y’abagore ndetse n’abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga by’umwihariko.”

Isabelle Kalihangabo avuga ko ibi bizatuma Abagenzacyaha barushaho kunoza akazi kabo
Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye n’Ihuriro ry’abagore bafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru