Urukundo ruragurumana hagati y’umubyeyi Shaddyboo n’umusore uba mu mahanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo, yemeje ko ari mu rukundo n’umusore bagaragaye mu mashusho bishimanye bari kubyina ingwatiramubiri bakanyuzamo bakanasomana umunwa ku wundi.

Amashusho yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki indwi Werurwe 2022, agaragaza Shaddyboo ari kumwe n’umusore ufite inweri ndende [ibizwi nka Dread rocks] bishimanye bidasanzwe.

Izindi Nkuru

Aya mashusho agaragaza aba bombi bari mu kabyiniro, bari kumva umuziki bananyeganye ubundi bakanyuzamo bagasomana.

Shaddyboo usanzwe ari umubyeyi w’abana babiri, yemeje iby’urukundo arimo n’uyu musore usanzwe ari Umunyarwanda uba muri Kenya.

Uyu mugore ufatwa nk’Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga kandi amaze iminsi adahwema guca amarenga ko afite uwo yihebeye bitewe n’amagambo y’ikiryohera amaze iminsi ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze.

Amaze iminsi kandi yurira rutemikirere yerecyeza muri Kenya aho bivugwa ko aba agiye kureba uyu munzi we mushya.

Uyu mugore kandi uzwiho gususurutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga kubera ibyo akunze gushyiraho yaba amashusho ndetse n’ubutumwa bukunze gutangwaho ibiterekezo n’abatari bacye, aherutse kuzuza miliyoni 1 y’abamukurikira [Followers] kuri Instagram.

Uru rubuga rwa Instagram yabanje kwamamaraho nyuma akaza no kugana kuri Twitter aho na ho ubu afite abamukurikira bagera mu bihumbi 93 mu gihe we kuri uru rubuga akurikira umuntu umwe gusa ari we Perezida Paul Kagame.

Shaddyboo n’umusore bivugwa ko bari mu rukundo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru