Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Burundi ngo nubwo u Rwanda rwafunguye imipaka bwo ntiburayifungura kuko hari ibitarakemuka

radiotv10by radiotv10
07/03/2022
in MU RWANDA
0
U Burundi ngo nubwo u Rwanda rwafunguye imipaka bwo ntiburayifungura kuko hari ibitarakemuka
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Burundi iratangaza ko kuba u Rwanda rwafunguye imipaka yo ku butaka ari byiza ariko ko ku ruhande rw’iki Gihugu [Burundi] bo batarayifungura ngo kuko bimwe mu bibazo biri hagati y’Ibihugu byombi bitararangira.

Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi yatangiye gukora ndetse bamwe batangiye kuyikoresha bava cyangwa binjira muri iki Gihugu.

Bamwe mu Barundi bazindukiye ku mupaka wa Ruhwa winjirira mu Karere ka Rusizi bashaka kwinjira mu Rwanda ariko basanga umupaka uracyafunze.

Guverinoma y’u Burundi itangaza ko nubwo u Rwanda rwafunguye imipaka ariko iki Gihugu cyo mu Majyepfo y’u Rwanda cyo kitari cyayifungura.

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Burundi, Albert Shingiro avuga ko Igihugu cye kitarafata icyemezo nk’icyafashwe n’u Rwanda.

Yavuze ko buri Gihugu gifite umurongo kigenderaho, ati “Icyo Gihugu cy’igituranyi kuba cyafashe icyo cyemezo yo gufungura imipaka ni byiza, ariko ku ruhande rw’Igihugu cyacu ntiturafungura, umunsi twafashe icyemezo cyo gufungura, tuzabimenyesha abanyamakuru n’Abarundi kugira ngo babimenye.”

Albert Shingiro avuga ko u Burundi n’u Rwanda bari mu nzira yo gukemura ibibazo bimaze imyaka irindwi biri hagati yabyo byanatumye imipaka ifungwa, ariko ko bitarakemuka burundu.

Ati “Turimo turakorana kugira ngo turebe ko imigenderanire igenda neza icyo gihe rero ibiganiro dufitanye n’u Rwanda birimo biragenda neza bigeze kure, nababwira ko bitararangira burundu.”

Minisitiri Biruta na mugenzi we Albert Shingira ubwo bahuriraga ku Mupaka wa Nemba muri 2020

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − sixteen =

Previous Post

Menya amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Guinea-Bissau

Next Post

Abagenzacyaha bari kwigishwa ururimi rw’amarenga ngo bazabashe kuvugana n’abafite ubumuga babagana

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abagenzacyaha bari kwigishwa ururimi rw’amarenga ngo bazabashe kuvugana n’abafite ubumuga babagana

Abagenzacyaha bari kwigishwa ururimi rw’amarenga ngo bazabashe kuvugana n’abafite ubumuga babagana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.