Abagore bishyize hamwe bahinga ikawa mu butaka batijwe na Leta, bo mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bagihura n’imbogamizi zo kutagira umuriro w’amashanyarazi bakoresha aho batunganyiriza ikawa, ku buryo nubwo bafite imashini iyikaranga ariko batayikoresha.
Bavuga ko bituma mu bihe by’imvura, imirasire y’izuba idakora neza, bityo bakagorwa no kumisha no gutunganya umusaruro, ndetse bakahendwa na mazutu bakoresha mu mashini.
Ni abagore bibumbiye muri Koperative Twongere Umusaruro wa Kawa, bakaba baratijwe ubutaka na Leta. Basobanura ko iyi koperative yabafashije kwiteza imbere.
Uwitwa Dusabimana Beatha ati: “Twaratinyutse turavuga tuti aka kazi kajya gakorwa n’abagabo, reka natwe twishakemo imbaraga. Turabukora duhinga ikawa tubona turabishoboye kandi byaraduteje imbere. Tubona uko twishyura mituweri no kwishyurira abana amashuri.”
Nubwo bimeze bityo ariko, bavuga ko hakiri imbogamizi zo kutegerezwa amashanyarazi, kuko mu gutunganya ikawa bakoresha imirasire y’izuba. Iyo izuba ritavuye, imirimo irahagarara.
Nyinawumuntu Agnes ati: “Dufite imbogamizi ikomeye y’umuriro. Aha ni ahantu hafite agaciro kanini, dufite abarinzi n’abakozi bakorera mu biro, ariko hari ibikoresho bisaba amashanyarazi tukabura uko tubikoresha. Mu gutunganya ikawa dufite imashini iyikaranga, ariko ntituyikoresha kuko genereta ntishobora kuyitwara. Gutunganya no gukamura biracyari ikibazo, turacyakoresha uburyo bwa gakondo.”
Undi, Dusabimana Beatha, yunzemo ati: “Iyo izuba ritavuye ntiducana. Tubonye umuriro w’amashanyarazi twajya dukora igihe cyose.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’Agateganyo, Hategekimana Fred, avuga ko iyi koperative iri mu zikora neza mu karere, kandi ko mu gihe cya vuba bazaba bamaze kubona amashanyarazi.
Ati: “Iyi ni imwe mu makoperative meza kandi akora neza mu Karere kacu, ifite umwihariko wo guhinga no gutunganya ikawa. Ku bijyanye n’ibikorwaremezo, hari umushinga mugari dukorana na REG wo kuhageza amashanyarazi. Biteganyijwe ko bitarenze ukwezi kwa Gatandatu k’uyu mwaka bazaba bamaze kuyabona.”
Aba bagore 193 bibumbiye muri Koperative Twongere Umusaruro wa Kawa yo mu Murenge wa Rukara, bakaba bahinga ikawa kuri hegitari 10.




Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10







