Friday, July 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Abahanzi babiri b’ibirangirire basimbutse ikirego baregwagamo ibyo umwe yitaga kumwandagaza

radiotv10by radiotv10
17/02/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Abahanzi babiri b’ibirangirire basimbutse ikirego baregwagamo ibyo umwe yitaga kumwandagaza
Share on FacebookShare on Twitter

Ikirego cy’umunyamategeko Buzbee yaregaga Jay-Z na P.Diddy ko basambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 13 muri 2000, cyahagaritswe n’Urukiko rw’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Jay-Z wamaze kugeza mu nkiko umunyamategeko Tony Buzbee ashinja kumurega ikinyoma cyo gusambanya umwana w’imyaka 13, yahishuye ko kumva iyo nkuru y’uko yasambanyije umwana, byari bimeze nko kumushyira imbuda ku mutwe.

Jay-Z yareze uyu munyamategeko mbere gato yuko ku wa 14 Gashyantare 2025 urukiko rwa New York ruhagarika iki kirego nyuma yuko bigaragaye ko uwamushinjaga yamubeshyeraga.

Hollywood yatangaje ko ku wa Gatanu, habayeho icyemezo cy’abayobozi mu Rukiko rwa New York, aho abavoka ba Jay-Z na Combs batangaje ko urubanza ruhagaritswe burundu.

Ntabwo byavuzweho byinshi, gusa Jay-Z yari yaravuze ko ibyo birego ari ibihimbano kandi ko ari ibyo kumusebya.

Yavuze ko ari impuha zisekeje gusa, zidafite ishingiro bitewe n’uburyo avuga ko umwavoka w’umurega atitaga ku by’Urukiko ahubwo yitaga ku Itangazamakuru.

Ibi byabaye ku wa 20 Ukwakira 2024, aho yagombaga guherekeza imfura ye Blue Ivy mu birori byo kumurika filimi yakinnyemo ya ‘Mufasa: The Lion King’.

Ati “Byashyize mu mwanya wo guhitamo niba njya gushyigikira umukobwa wanjye cyangwa njya kwihisha itangazamakuru.”

Umukobwa w’imyaka 13 byavugwaga n’umwavoka we ko yafashwe ku ngufu na Jay-Z na Combs uzwi nka P-Diddy mu birori bya MTV Video Music Awards mu mwaka wa 2000.

Jay-Z kandi yanavuze ko iki kirego cyamuhombeje miliyoni 20$ kuko ubwo cyatangwaga hari amasezerano yendaga gusinya yari kumwinjiriza aka kayabo gusa ahita ahagarara.

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 2 =

Previous Post

Rutsiro: Bahishuye impamvu abana babo barangiriza amashuri muri ‘Primaire’

Next Post

Min.Nduhungirehe yagaragaje iburashingiro ry’ibirego by’ibinyoma Congo yakomeje kwegeka ku Rwanda

Related Posts

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

by radiotv10
17/07/2025
0

Umunyamakurukazi Umukazana Germaine ukorera Radiyo imwe mu Rwanda, yambitswe impeta y’urukundo na mugenzi we Ruzindana Janvier bakorana, amusaba ko bazashyingiranwa....

Mu butumwa bwumvikanamo umujinya Miss Naomie yasubije abavuze ku mugabo we ibitamunyuze

Mu butumwa bwumvikanamo umujinya Miss Naomie yasubije abavuze ku mugabo we ibitamunyuze

by radiotv10
17/07/2025
0

Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie yahaye gasopo abakomeje kuvuga ku mugabo we bamwita umukene bagendeye ku mafoto yasakaye...

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda na DRCongo bongeye kwicara ku meza y’ibiganiro: Menya ibyaganiriweho

Min.Nduhungirehe yagaragaje iburashingiro ry’ibirego by’ibinyoma Congo yakomeje kwegeka ku Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.