Abahanzi babiri byavugwaga ko bakundana babitanzeho umucyo izuba riva

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagize itsinda Hymonos rigizwe n’umukobwa n’umuhungu, baririmba indirimbo zo kuramya Imana, byavugwaga ko bakundana, babihakaniye imbere y’itangazamakuru, bagira bati “ntabwo turi couple ahubwo turi groupe.” 

Dedo de Dieu na Naomie bazwi mu ndirimbo, zakunzwe na benshi nka ‘nubwo amagambo yanjye ataba menshi’, ‘Shimwa Mana kuko ndi amahoro’, bamwe bakekaga ko uretse kuba baririmbana, banakundana.

Izindi Nkuru

Gukeka ibi gushingira ku kuba mu ndirimbo zo kuramya Imana mu Rwanda, hamaze kugaragaramo amatsinda y’abashakanye menshi.

Ubwo Dedo de Dieu na Naomie bari mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura igitaramo kiba kuri uyu Kane bazafatanyamo ukunzwe muri Tanzania witwa Dr Ipyana.

Dedo de Dieu umwe mubagize Hymons yagize ati “Ntayindi ntego ituma turirimba, ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo, nta yindi mpamvu, ntabwo turi Couple turi Group, n’ikimenyimenyi Naomie afite ubukwe mu kwezi gutaha kwa munani, ntabwo ari ibanga abenshi mufite ayo makuru.”

Iri tsinda rya Hymons ryatangiririye mu gihugu cya Uganda, ryatangijwe na Naomie wigagayo ndetse aririmba wenyine nyuma yaje guhura na Dedo Dieu Merci wari usanzwe abarizwa mu itsinda rya True Promises, Naomie amusaba kumufasha bisanzwe, baza gukorana indirimbo yatumye biyemeza gushinga itsinda kuko bumvaga amajwi yabo ahuza.

Kugeza ubu iri tsinda rimaze gukora indirimbo zigera muri 20, zirimo izamenyekanye mu Rwanda no hanze, nka ‘Majina yotse mazuri’ imaze kurebwa n’abasaga miliyoni zirindwi ku rubuga rwa YouTube.

Dedo yavuze ko mugenzi we bakeka ko bakundana afite ubukwe mu minsi iri imbere
Ibyo gukundana babihakanye

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru