Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Abahanzi babiri byavugwaga ko bakundana babitanzeho umucyo izuba riva

radiotv10by radiotv10
22/06/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Abahanzi babiri byavugwaga ko bakundana babitanzeho umucyo izuba riva
Share on FacebookShare on Twitter

Abagize itsinda Hymonos rigizwe n’umukobwa n’umuhungu, baririmba indirimbo zo kuramya Imana, byavugwaga ko bakundana, babihakaniye imbere y’itangazamakuru, bagira bati “ntabwo turi couple ahubwo turi groupe.” 

Dedo de Dieu na Naomie bazwi mu ndirimbo, zakunzwe na benshi nka ‘nubwo amagambo yanjye ataba menshi’, ‘Shimwa Mana kuko ndi amahoro’, bamwe bakekaga ko uretse kuba baririmbana, banakundana.

Gukeka ibi gushingira ku kuba mu ndirimbo zo kuramya Imana mu Rwanda, hamaze kugaragaramo amatsinda y’abashakanye menshi.

Ubwo Dedo de Dieu na Naomie bari mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura igitaramo kiba kuri uyu Kane bazafatanyamo ukunzwe muri Tanzania witwa Dr Ipyana.

Dedo de Dieu umwe mubagize Hymons yagize ati “Ntayindi ntego ituma turirimba, ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo, nta yindi mpamvu, ntabwo turi Couple turi Group, n’ikimenyimenyi Naomie afite ubukwe mu kwezi gutaha kwa munani, ntabwo ari ibanga abenshi mufite ayo makuru.”

Iri tsinda rya Hymons ryatangiririye mu gihugu cya Uganda, ryatangijwe na Naomie wigagayo ndetse aririmba wenyine nyuma yaje guhura na Dedo Dieu Merci wari usanzwe abarizwa mu itsinda rya True Promises, Naomie amusaba kumufasha bisanzwe, baza gukorana indirimbo yatumye biyemeza gushinga itsinda kuko bumvaga amajwi yabo ahuza.

Kugeza ubu iri tsinda rimaze gukora indirimbo zigera muri 20, zirimo izamenyekanye mu Rwanda no hanze, nka ‘Majina yotse mazuri’ imaze kurebwa n’abasaga miliyoni zirindwi ku rubuga rwa YouTube.

Dedo yavuze ko mugenzi we bakeka ko bakundana afite ubukwe mu minsi iri imbere
Ibyo gukundana babihakanye

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + eight =

Previous Post

Kayonza: Begerejwe ivuriro ariko ngo imikorere yaryo na yo yabarwaza

Next Post

Hasobanuwe urugendo rwagejeje Polisi ku wafatanywe umurundo wa magendu y’inzoga zikaze z’amamiliyoni

Related Posts

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasobanuwe urugendo rwagejeje Polisi ku wafatanywe umurundo wa magendu y’inzoga zikaze z’amamiliyoni

Hasobanuwe urugendo rwagejeje Polisi ku wafatanywe umurundo wa magendu y'inzoga zikaze z’amamiliyoni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.