Abahanzi Nyarwanda, Nshimiyimana Robert uzwi nka Roberto na Marie Iratwibuka Salome bamamaye muri Kiliziya Gatulika, bibarutse imfura yabo nyuma y’amezi atatu bakoze ubukwe.
Roberto na Salome bakoze ubukwe ku wa 13 Nyakanga 2024, aho bibarutse imfura yabo bamaze amezi atatu n’iminsi ibiri basezeranye imbere y’Imana.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, Roberto yavuze ko umuryango we uri mu byishimo byo kuba bibarutse imfura bakiriye bari bamaze igihe bayitegerezanyije amatsiko.
Yagize ati “Ntabwo nabona byinshi mvuga, gusa turishimye. Ni umwana twategereje igihe kirekire kuva mu kwa mbere. Ibyishimo byadusaze, umwana ameze neza n’umubyeyi ameze neza.”
Yakomeje avuga ko we n’umgore we batakoze ibihangano byinshi muri uyu mwaka, kuko bawukozemo ibikorwa binyuranye byabasabaga kubishyiramo imbaraga.
Ati “Uyu mwaka wabayemo ibintu byinshi, ubukwe no kubutegura, byari byinshi, ntabwo twakoze indirimbo nyinshi kuko twari muri rwinshi, ariko nyuma bizagenda neza tuzakomeza gukora indirimbo.”
Mu mpera z’umwaka ushize, mu kwezi k’Ugushyingo 2023, aba bahanzi bamuritse Album yabo ya mbere bise ‘Icyaha’ iriho indirimbo zakunzwe nka ‘Umwungeri mwiza’, ‘Dufite Imana’, ‘Byinira Imana’, ‘Ivu rihoze’. ‘Rukundo’, na ‘Ihorere’.
Aba bombi kandi nibo ba mbere bashinze itsinda rifite imizi muri kiliziya Gatulika mu Rwanda, rigizwe n’umukobwa n’umuhungu riririmba indirimbo zihimbaza Imana mu buryo bugezweho.
Nshimiyimana Robert uzwi nka Roberto na Marie Iratwibuka Salome, nubwo itsinda ryabo ryubatse izina muri Kiliziya Gatulika, basanzwe banaririmba mu makorali akomeye, aho Roberto aririmba muri yitwa International et Ensemble Instrumantal de Kigali, naho umugore we Salome aririmba muri Chorale de Kigali ifite amateka akomeye muri Kiliziya Gatulika.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10