Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abahinzi n’urwego rubareberera ntibumva kimwe impungenge zifitwe n’uruhande rumwe

radiotv10by radiotv10
19/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abahinzi n’urwego rubareberera ntibumva kimwe impungenge zifitwe n’uruhande rumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi bavuga ko nubwo imvura yaguye, ariko bakiyishidikanyaho bityo ko batapfa guhita batera imyaka kuko ishobora guhita icika, mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, kibamara impungenge ko imvura igihari. 

Iminsi 15 irashize imvura igwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, yanagombye gutuma abahinzi bafatirana, bagatangira gutera imyaka hakiri kare.

Gusa bamwe mu bahinzi barashidikanya kuri iyi mvura, bavuga ko ishobora kubashitura gutya ariko ikazahita icika, bityo ko batapfa guhita batera imyaka.

Umwe ati “Si ndi muto cyane na we urabibona. Ntabwo imvura isanzwe igwa muri uku kwezi. Ushobora gutera imyaka; imvura ikagenda bitarera. None se ubu nteye ubunyobwa inzukira zikaburya wazampa imbuto?”

Uyu muturage avuga kandi uretse n’uku gushidikanya ku mvura, bamwe mu bahinzi banafite ikibazo cy’imbuto n’ifumbire biraboneka.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu Gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr Telesphore Ndabamenye avuga ko urwego rushizwe gutanga ibipimo by’imvura iteganyijwe; rucyemeza ko imvura izagwa kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2023, bityo ko abahinzi badakwiye kugira impungenge.

Ati “Umuhinzi ntabwo twavuga ngo ibipimo byamushuka, ahubwo twamukangurira guhinga kare agatera. Uwo muhinzi twamumara impungenge ahubwo twamukangurira kujya mu murima agahinga. Ntagukekeranya guhari.”

Uyu muyobozi wa RAB yemera ko abahinzi bose batarabona imbuto n’ifumbire, ariko ko n’abo bitarageraho, umusibo ari ejo cyangwa ejobundi.

Ati “Barayibonye ariko ntibaragerwaho bose. Ubundi unakurikije uko bagenda bahinga; igihingwa cyabanje ni umuceri, hakurikiraho ibirayi, ibigori, ibishyimbo n’ibindi byose.”

RAB ishimangira ko igihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umwaka wa 2023-2024 kizibanda ku bihingwa bikenerwa kuruta ibindi nk’umuceri, ibigori, ibirayi n’imyumbati, bisanzwe ari n’ibihingwa bishobora kwihanganira impinduka zose zishobora kubaho.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 12 =

Previous Post

Perezida Kagame muri America yagaragarijwe urugwiro rwinshi ubwo yakirwaga ku meza (AMAFOTO)

Next Post

Amakuru mashya y’igishobora kuba cyahitanye umuhanzi w’Umunyarwanda waguye muri Canada

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

by radiotv10
14/11/2025
0

Investor Eugene Nyagahene, founder of Tele 10 Group and owner of a five-star hotel in Karongi District, has announced a...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya y’igishobora kuba cyahitanye umuhanzi w’Umunyarwanda waguye muri Canada

Amakuru mashya y’igishobora kuba cyahitanye umuhanzi w’Umunyarwanda waguye muri Canada

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.