Amakuru mashya y’igishobora kuba cyahitanye umuhanzi w’Umunyarwanda waguye muri Canada

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umuhanzi w’Umunyarwanda wari uzwi nka Young CK witabiye Imana muri Canada aho yari atuye, amakuru ava mu nshuti ze, aravuga ko ashobora kuba yiyahuye.

Inkuru y’urupfu rwa Calvin Kagahe wamenyekanye nka Young CK, yasakaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023, gusa akaba yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023.

Izindi Nkuru

Amakuru yavugaga ko icyateye urupfu rw’uyu muhanzi ukomoka mu Rwanda, kitaramenyekana, dore ko yitabye Imana mu buryo butunguranye kuko nta n’igicurane yari amaze iminsi ataka, ku buryo hari abakeka ko yaba yazize uburwayi.

Amakuru ava kuri umwe mu nshuti ze babanaga, agera kuri RADIOTV10 mu ishami ry’imyidagaduro, yemeje urupfu rwa nyakwigendera, anavuga ko ashobora kuba yiyahuye.

Kuri uyu wa Mbere ubwo hamaraga kumenyekana urupfu rw’uyu Muhanzi w’Umunyarwanda wabaga mu mujyi wa Ottawa muri Canada, inzego z’iperereza zo muri iki Gihugu, zahise zitangira gukora iperereza kugira ngo zimenye icyo yazize.

Young CK yitabye Imana amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo ‘Umugabo’ yanatumye benshi bamumenya, ‘Umurava’, ‘Ndi Powa’ n’izindi zitandukanye.

Yanaririmbye mu bitaramo binyuranye, birimo igiheruka kubera mu mujyi wa Montreal, tariki 02 Nzeri 2023, cyanaririmbyemo umuhanzi umaze kubaka izina mu Rwanda, Platini P.

Joby Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru