Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
10/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa Perezida mu bya gisirikare, we n’abandi Bajenerali babiri, baravugwaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Amakuru dukesha Scoopdrc.net avuga ko Lieutenant-Général Christian Tshiwewe na Lieutenant-Général Jean-Claude Yav, kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga bari bakomeje guhatwa ibibazo n’Ibiro bishinzwe ubutasi bwa gisirikare CNS (Conseil National de Sécurité).

Lieutenant-Général Jean-Claude Yav wigeze kuyobora Umutwe w’Ingabo zirinda Perezida wa Repubulika akaza kwirukanwa kuri izi nshingano muri 2023, we yafungiwe iwe kuva ku wa mbere w’iki cyumweru tariki 07 Nyakanga mbere y’iminsi ibiri kugira ngo n’abandi batangire guhatwa ibibazo n’ubutasi bw’igisirikare.

Iki kinyamakuru gitangaza ko ibi byose byakorwaga mu bwiru bwinshi ndetse ko icyo aba bakekwaho cyabanje kugirwa ibanga, ariko amakuru yatangajwe na bamwe, avuga ko umwe muri aba Bajenerali akekwaho kugambirira umugambi mubi kuri Perezida Tshisekedi.

Amakuru kandi avuga ko Lieutenant-Général Jean-Claude Yav yaje kurekurwa, mu gihe Lieutenant-Général Christian Tshiwewe akomeje gufungirwa mu rwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare.

Iryo bazwa no gutabwa muri yombi, byanageze kandi ku wahoze ari Umuyobozi wa Kabineti Général-Major Maurice Nyembo, n’uwahoze ari Umunyamabanga we Colonel Adelard nk’uko umugore wa Général-Major Maurice yabitangarije Scoop RDC. Uyu mugore yatangaje ko abasirikare baje kumureba iwe saa munani z’amanywa bagasanga umugabo we adahari bakamuhamagara kuri telefone bamubaza aho bamubonera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 11 =

Previous Post

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Related Posts

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

by radiotv10
09/07/2025
0

In Brussels, Belgium, A lawsuit was filed against nine family members including the wife of the president of the Democratic...

Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

by radiotv10
09/07/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda, yasubije uwatanze igitekerezo kitanoze ku butumwa bwe...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.