Bamwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakunze kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baramukiye kuri Stade Umuganda i Rubavu, bagaragaza agahinda batewe no kuba ingendo zabo zahubanganye.
Aba bacuruzi biganjemo abasanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, babangamiwe no kuba ingendo bakoraga zajemo ikibazo kubera ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022, baramukiye kuri Stade Umuganda, bagaragaza akababaro batewe n’ingaruka z’ibi bibazo zirimo guhagarika ingendo.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 wagiye ahari kubera ibi bikorwa by’abaturage bagaragaza agahinda kabo, yasanze abaturage biganjemo ab’igitsinagore basanzwe bakora ubu bucuruzi bicaye hasi bamwe biyasira bavuga ko bababajwe no kuba batabashije gukomeza imirimo yabo.
Aba baturage bavuga ko nyuma yuko bagiriwe inama zo kutajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no kuba hari abajyayo bakagirirwa nabi, babona ubuzima bugiye kubagora kuko ubucuruzi bakoraga ari bwo bwari bubatunze.
Bavuga ko basanzwe babona ibibatunga ari uko bakoze aka kazi kabo k’ubucuruzi bwambukiranya imipaka none bakaba babuze uko bajya kurangura no gucuruza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, yagiriye inama Abanyarwanda kwitondera kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera umwuka uhari ndetse n’imvugo z’urwango zavuzwe na bamwe mu bayobozi bo muri iki Gihuhu.
Yagize ati “Buri wese aho ari yagakwiye kwibwira ibyo akwiye gukora. Ntabwo wabona amagambo avuga atya ngo hanyuma uvuge ko kubera ko Leta itabikubwiye ugiye kujya muri Congo nkuko byari bisanzwe. Ibintu ntabwo bimeze nkuko byari bisanzwe, biragaragara.”
Dr Vincent Biruta yavuze ko inzego z’Ibanze zaganirije abaturage bo mu bice byo ku mpiaka zikababwira uko ibintu byifashe kugira ngo barusheho kwitwararika mu gihe baba batekereza kujya muri DRC.
Ati “Ntawababwira ngo umutekano urizewe. Ibyo twarabibabwiye, ntabwo byaciye ku maradiyo ngo tujye gutanga amabwiriza yandi mu buryo bwa rusange kuko duhora twizeye ko ibibazo bishobora gucururuka ibibazo bikarangira ariko twabwiye bariya bo ku mipaka bakunze kwambuka bagiye mu bucuruzi hakurya muri DRC.”
Abasesengura ibibazo biherutse kuvuga hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko iyo ibibazo bivutse hagati y’ibi Bihugu, abaturage bavuga Ikinyarwanda bari muri Congo kabone nubwo baba ari Abanye-Congo, baba bagatowe.
Ibi kandi bishimangirwa n’imvugo z’urwango zavuzwe na bamwe mu bayobozi barimo Umukuru wa Polisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Gen Aba Van Ang yabasabye abaturage gufata imihoro bagatema Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, mu nama yakoresheje mu cyumweru gishize.
RADIOTV10