Sunday, January 4, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abajya gushakishiriza imibereho muri Congo bagaragaje agahinda kubera kutajyayo

radiotv10by radiotv10
03/06/2022
in MU RWANDA
0
Abajya gushakishiriza imibereho muri Congo bagaragaje agahinda kubera kutajyayo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakunze kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baramukiye kuri Stade Umuganda i Rubavu, bagaragaza agahinda batewe no kuba ingendo zabo zahubanganye.

Aba bacuruzi biganjemo abasanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, babangamiwe no kuba ingendo bakoraga zajemo ikibazo kubera ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022, baramukiye kuri Stade Umuganda, bagaragaza akababaro batewe n’ingaruka z’ibi bibazo zirimo guhagarika ingendo.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wagiye ahari kubera ibi bikorwa by’abaturage bagaragaza agahinda kabo, yasanze abaturage biganjemo ab’igitsinagore basanzwe bakora ubu bucuruzi bicaye hasi bamwe biyasira bavuga ko bababajwe no kuba batabashije gukomeza imirimo yabo.

Aba baturage bavuga ko nyuma yuko bagiriwe inama zo kutajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no kuba hari abajyayo bakagirirwa nabi, babona ubuzima bugiye kubagora kuko ubucuruzi bakoraga ari bwo bwari bubatunze.

Bavuga ko basanzwe babona ibibatunga ari uko bakoze aka kazi kabo k’ubucuruzi bwambukiranya imipaka none bakaba babuze uko bajya kurangura no gucuruza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, yagiriye inama Abanyarwanda kwitondera kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera umwuka uhari ndetse n’imvugo z’urwango zavuzwe na bamwe mu bayobozi bo muri iki Gihuhu.

Yagize ati “Buri wese aho ari yagakwiye kwibwira ibyo akwiye gukora. Ntabwo wabona amagambo avuga atya ngo hanyuma uvuge ko kubera ko Leta itabikubwiye ugiye kujya muri Congo nkuko byari bisanzwe. Ibintu ntabwo bimeze nkuko byari bisanzwe, biragaragara.”

Dr Vincent Biruta yavuze ko inzego z’Ibanze zaganirije abaturage bo mu bice byo ku mpiaka zikababwira uko ibintu byifashe kugira ngo barusheho kwitwararika mu gihe baba batekereza kujya muri DRC.

Ati “Ntawababwira ngo umutekano urizewe. Ibyo twarabibabwiye, ntabwo byaciye ku maradiyo ngo tujye gutanga amabwiriza yandi mu buryo bwa rusange kuko duhora twizeye ko ibibazo bishobora gucururuka ibibazo bikarangira ariko twabwiye bariya bo ku mipaka bakunze kwambuka bagiye mu bucuruzi hakurya muri DRC.”

Abasesengura ibibazo biherutse kuvuga hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko iyo ibibazo bivutse hagati y’ibi Bihugu, abaturage bavuga Ikinyarwanda bari muri Congo kabone nubwo baba ari Abanye-Congo, baba bagatowe.

Ibi kandi bishimangirwa n’imvugo z’urwango zavuzwe na bamwe mu bayobozi barimo Umukuru wa Polisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Gen Aba Van Ang yabasabye abaturage gufata imihoro bagatema Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, mu nama yakoresheje mu cyumweru gishize.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Alyn Sano yasohoye indirimbo irimo ya mashusho y’umutsima ukoze nk’igitsina

Next Post

Kirehe: Agahinda k’umuryango umaze amezi 2 uba muri iyi nzu

Related Posts

BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

by radiotv10
03/01/2026
0

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko umuntu wagira icyo agurira umukozi w’uru Rwego amushimira serivisi...

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

by radiotv10
03/01/2026
0

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko hatangijwe gahunda yo gutanga urukingo rw’indwara y’Umwijima wo mu bwoko bwa B rwiyongereye mu...

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

by radiotv10
03/01/2026
0

Abortion is a topic that often makes people feel strongly, and it can be hard to talk about. Today, let’s...

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

by radiotv10
02/01/2026
0

“Abagore b’Abatutsi turubaha kandi turi indahemuka.” Ni bumwe mu butumwa bw’Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zinyuranye mu Rwanda, zongeye gukora...

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

by radiotv10
02/01/2026
0

Congolese refugees living in Rwanda have sent a message to FARDC Major General Sylvain Ekenge, who recently used language that...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza
AMAHANGA

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

by radiotv10
04/01/2026
0

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

03/01/2026
BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

03/01/2026
Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

03/01/2026
Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

03/01/2026
Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

02/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kirehe: Agahinda k’umuryango umaze amezi 2 uba muri iyi nzu

Kirehe: Agahinda k'umuryango umaze amezi 2 uba muri iyi nzu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.