Wednesday, November 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Abakinnyi bakubitiwe n’inkuba mu kibuga hatangajwe uko bamerewe

radiotv10by radiotv10
15/01/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Abakinnyi bakubitiwe n’inkuba mu kibuga hatangajwe uko bamerewe
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyiryahamwe ryUmupira w’Amaguru mu Rwanda, ryatangaje ko abakinnyi n’abatoza bakubiswe n’inkuba ubwo amakipe abiri y’abagore yakiniraga mu Karere ka Gicumbi, bamaze kuva mu Bitaro.

Aba bakinnyi n’abatoza, ni ab’amakipe ya Inyemera WFC Junior na Rambura WFC Junior yari yahuye mu mukino wa Shampiyona y’abagore waberaga mu Karere ka Gicumbi ku wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024.

Uyu mukino waje guhagarara ugeze ku munota wa 65’ ubwo inkuba yakubitaga bamwe mu bakinnyi n’abatoza b’aya makipe.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagiye hanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama, ryatangaje uko aba bakinnyi bamerewe.

FERWAFA yagize iti “Mu gukomeza gukurikirana ko abagizweho ingaruka bakomeza guhabwa ubuvuzi, twishimiye kubamenyesha ko batandatu baraye mu Bitaro bya Byumba na babiri baraye mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali, bose bamaze gusezererwa kuko batangiye koroherwa.”

Ubwo aba bakinnyi n’abatoza bakubitwaga n’inkuba, bahise bajyanwa ku Bitaro bya Byumba mu Karere ka Gicumbi, ariko babiri bari bamerewe nabi kurusha abandi bahita boherezwa mu Bitaro bikuru ari byo ibi byitiriwe Umwami Fayisali.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 11 =

Previous Post

AMAFOTO: Madamu wa Museveni yagaragaje ko urukundo rwabo barusazanye

Next Post

Uko abana b’Abanyarwanda bari mu irushanwa i Burundi bacyuwe byihuse

Related Posts

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo...

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

by radiotv10
17/11/2025
0

Umuyobozi w’Urwego rw'Ikirego rw’Umuryango wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yatangaje ko Inama y’Inteko Rusange yari yatumije, isubitswe, ikazaba igihe kizatangazwa....

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

by radiotv10
14/11/2025
0

Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

IZIHERUKA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore
MU RWANDA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

19/11/2025
VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

19/11/2025
Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

19/11/2025
BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

19/11/2025
Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko abana b’Abanyarwanda bari mu irushanwa i Burundi bacyuwe byihuse

Uko abana b’Abanyarwanda bari mu irushanwa i Burundi bacyuwe byihuse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.