Abakinnyi bakubitiwe n’inkuba mu kibuga hatangajwe uko bamerewe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyiryahamwe ryUmupira w’Amaguru mu Rwanda, ryatangaje ko abakinnyi n’abatoza bakubiswe n’inkuba ubwo amakipe abiri y’abagore yakiniraga mu Karere ka Gicumbi, bamaze kuva mu Bitaro.

Aba bakinnyi n’abatoza, ni ab’amakipe ya Inyemera WFC Junior na Rambura WFC Junior yari yahuye mu mukino wa Shampiyona y’abagore waberaga mu Karere ka Gicumbi ku wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024.

Izindi Nkuru

Uyu mukino waje guhagarara ugeze ku munota wa 65’ ubwo inkuba yakubitaga bamwe mu bakinnyi n’abatoza b’aya makipe.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagiye hanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama, ryatangaje uko aba bakinnyi bamerewe.

FERWAFA yagize iti “Mu gukomeza gukurikirana ko abagizweho ingaruka bakomeza guhabwa ubuvuzi, twishimiye kubamenyesha ko batandatu baraye mu Bitaro bya Byumba na babiri baraye mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali, bose bamaze gusezererwa kuko batangiye koroherwa.”

Ubwo aba bakinnyi n’abatoza bakubitwaga n’inkuba, bahise bajyanwa ku Bitaro bya Byumba mu Karere ka Gicumbi, ariko babiri bari bamerewe nabi kurusha abandi bahita boherezwa mu Bitaro bikuru ari byo ibi byitiriwe Umwami Fayisali.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru