Sunday, April 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko abana b’Abanyarwanda bari mu irushanwa i Burundi bacyuwe byihuse

radiotv10by radiotv10
15/01/2024
in MU RWANDA, SIPORO
0
Uko abana b’Abanyarwanda bari mu irushanwa i Burundi bacyuwe byihuse
Share on FacebookShare on Twitter

Abakinnyi b’u Rwanda bari bitabiriye irushanwa rya Tennis ryitwa ‘East African Junior Championship 2024’ ryaberaga mu Burundi, bacyuwe ritarangiye bitanamenyeshejwe abariteguye. MINISPORTS ivuga ko aba bana batari kugumishwa muri gihe iki Gihugu cyari kimaze gufunga imipaka.

Ni abakinnyi 16 bakiri bato bakina umukino wa Tennis, bari berecyeje muri iri rushanwa ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024.

Gusa ntibarirangiye kuko ku wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, bahise bagarurwa mu Rwanda nyuma y’uko ku wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, Guverinoma y’u Burundi yari yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ndetse no gusaba Abanyarwanda bariyo gutaha.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Zephanie Niyonkuru, yavuze ko icyemezo cyo gucyura aba bana cyari ngombwa kubera ibyemezo byari bimaze gufatwa n’Igihugu bari barimo.

Zephanie Niyonkuru uvuga ko aba bana bageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, yagize ati “Uzi ingamba Leta y’u Burundi yafashe zo gufunga imipaka n’u Rwanda, rero ntabwo warekerayo abana mu bihe nk’ibyo.”

Icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Burundi cyo gufunga imipaka, cyanenzwe n’iy’u Rwanda yahise ishyira hanze itangazo ivuga ko kibangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, kandi ko kinyuranyije n’amasezerano y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Ibihugu byombi bihuriyemo.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yahumurije Abarundi bari mu Rwanda, ko bo nta n’uzabareba nabi kabone nubwo Igihugu cyabo cyafashe icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda.

Bari bitabiriye irushanwa rya Tennis

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Abakinnyi bakubitiwe n’inkuba mu kibuga hatangajwe uko bamerewe

Next Post

Iburasirazuba: Guverineri Rubingisa yaremye agatima abahura n’ibibazo kuri za ‘Poste de Sante’

Related Posts

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

by radiotv10
11/04/2026
0

Tariki 11 Mata 1994 wari umunsi wa gatanu wa Jenoside yakorewe Abatutsi, uri mu minsi ikomeye muri aya mateka ashaririye,...

How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

by radiotv10
11/04/2026
0

Life can feel overwhelming with endless responsibilities, distractions, and opportunities. It’s easy to get caught up in things that don’t...

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

by radiotv10
10/04/2026
0

Ubuyobozi bwa Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za America, bwemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi buzajya bwifatanya...

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

by radiotv10
10/04/2026
1

Tariki 10 Mata 1994 wari umunsi wa kane wa Jenoside yakorewe Abatutsi, waranzwe n’ubwicanyi bukomeye bwabereye mu bice binyuranye by’Igihugu,...

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

by radiotv10
10/04/2026
0

Abatuye mu isantere ya Shuni iherereye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, binubira umuco wo 'kuzitura', bavuga ko...

IZIHERUKA

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga
IMYIDAGADURO

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

by radiotv10
11/04/2026
0

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/2026
11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/2026
Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

11/04/2026
How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

11/04/2026
Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iburasirazuba: Guverineri Rubingisa yaremye agatima abahura n’ibibazo kuri za ‘Poste de Sante’

Iburasirazuba: Guverineri Rubingisa yaremye agatima abahura n'ibibazo kuri za 'Poste de Sante'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.