Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko abana b’Abanyarwanda bari mu irushanwa i Burundi bacyuwe byihuse

radiotv10by radiotv10
15/01/2024
in MU RWANDA, SIPORO
0
Uko abana b’Abanyarwanda bari mu irushanwa i Burundi bacyuwe byihuse
Share on FacebookShare on Twitter

Abakinnyi b’u Rwanda bari bitabiriye irushanwa rya Tennis ryitwa ‘East African Junior Championship 2024’ ryaberaga mu Burundi, bacyuwe ritarangiye bitanamenyeshejwe abariteguye. MINISPORTS ivuga ko aba bana batari kugumishwa muri gihe iki Gihugu cyari kimaze gufunga imipaka.

Ni abakinnyi 16 bakiri bato bakina umukino wa Tennis, bari berecyeje muri iri rushanwa ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024.

Gusa ntibarirangiye kuko ku wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, bahise bagarurwa mu Rwanda nyuma y’uko ku wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, Guverinoma y’u Burundi yari yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ndetse no gusaba Abanyarwanda bariyo gutaha.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Zephanie Niyonkuru, yavuze ko icyemezo cyo gucyura aba bana cyari ngombwa kubera ibyemezo byari bimaze gufatwa n’Igihugu bari barimo.

Zephanie Niyonkuru uvuga ko aba bana bageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, yagize ati “Uzi ingamba Leta y’u Burundi yafashe zo gufunga imipaka n’u Rwanda, rero ntabwo warekerayo abana mu bihe nk’ibyo.”

Icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Burundi cyo gufunga imipaka, cyanenzwe n’iy’u Rwanda yahise ishyira hanze itangazo ivuga ko kibangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, kandi ko kinyuranyije n’amasezerano y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Ibihugu byombi bihuriyemo.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yahumurije Abarundi bari mu Rwanda, ko bo nta n’uzabareba nabi kabone nubwo Igihugu cyabo cyafashe icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda.

Bari bitabiriye irushanwa rya Tennis

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 8 =

Previous Post

Abakinnyi bakubitiwe n’inkuba mu kibuga hatangajwe uko bamerewe

Next Post

Iburasirazuba: Guverineri Rubingisa yaremye agatima abahura n’ibibazo kuri za ‘Poste de Sante’

Related Posts

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC/Rwanda Media Commission) rwahwituye abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, rubasaba kwirinda gutangaza ibishingiye ku bitekerezo...

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

by radiotv10
23/05/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri 'Wisdom School' ryo mu Karere ka Musanze, basuye polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru...

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Abagabo batatu b’abanyamahanga bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubakurikiranyego ubucuruzi butemewe bw’amafaranga, iperereza ry’ibanze kuri bo ryagaragaje ko...

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

by radiotv10
23/05/2025
0

Martin Ngoga wagize imyanya inyuranye mu nzego Nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uwari Major uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Nyanza akurikiranyweho ibyaha

by radiotv10
22/05/2025
0

Retired Major Rugamba Robert uzwi mu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza, akurikiranywe muri dosiye y’abari gukorwaho iperereza...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iburasirazuba: Guverineri Rubingisa yaremye agatima abahura n’ibibazo kuri za ‘Poste de Sante’

Iburasirazuba: Guverineri Rubingisa yaremye agatima abahura n'ibibazo kuri za 'Poste de Sante'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.