AMAFOTO: Madamu wa Museveni yagaragaje ko urukundo rwabo barusazanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Janet Museveni, Madamu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yagaragaje bari gutembera mu ishyamba ry’ibiti bitoshye, bishimye; ubundi akoresha umurongo wo muri Bibiliya, agaragaza ko nta cyiza nko kugira uwo mubana muhuje.

Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Gatanu, buherekejwe n’amafoto, agaragaza Perezida Museveni atwaye amutwaye mu modoka, ubundi bari gutembera mu biti bitoshye, banicaye bigaraga ko bafite akanyamuneza.

Izindi Nkuru

Ubutumwa yaherekesheje aya mafoto, Madamu Janet Museveni yakoresheje umurongo wo muri Bibiliya uvuga ko “kubana muri babiri biruta kwibana uri umwe.”

Uyu murongo ni Umubwiriza 4:9-10 hagira hati Kubana muri babiri biruta kwibana wenyine, kuko umurimo wabo ugira icyo ugeraho; kandi iyo umwe aguye, undi aramubyutsa.”

Madamu Janet Museveni na Perezida Yoweri Museveni bamaze imyaka 51 babana, dore ko basezeranye mu 1973, bakaba bakunze kugaragaza ko urukundo rwabo rugitoshye.

Museveni atwaye Madamu Janet mu modoka
Ubundi bari kurambagira mu busitani

Banicaye bareba ibyiza bitatse Igihugu cyabo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru