Ab’u Rwanda bavunnye sambwe, aba Ethiopia barateka: Abofisiye ba RDF n’ab’Ibihugu 10 bagaragarizanyije umuco

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasirikare bo ku rwego rw’Abofisiye bakuru bo mu Bihugu 11 biga mu ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu Karere ka Musanze, bakoze imurikamuco ryaranzwe no gusangizanya indangagaciro z’Ibihugu byabo.

Ni imurika ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024 muri iri shuri Rikuru rya Gisirikare Rwanda Defence Force Command and Staff College, riherereye mu Karere ka Musanze.

Izindi Nkuru

Bimwe mu bikorwa byaranze iri murikamuco ribaye ku nshuro ya 11, birimo guteka n’imirire, imyambarire ndetse n’imbyino gakondo.

Iri murikamuco ryateguwe n’abasirikare 49 bo ku rwego rw’Abofisiye bakuru bo mu Bihugu 11 byo ku Mugabane wa Afurika bari gukurikirana amasomo y’imiyoborere mu nzego za gisirikare, bari kwiga mu cyiciro cya 12.

Ni abasirikare bo mu Bihugu nka Botswana, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, South Sudan, Tanzania, Uganda, Zambia; ndetse n’u Rwanda.

Umuyobozi w’iri shuri rya Rwanda Defence Force Command and Staff College, Brig Gen Andrew Nyamvumba, mu izina ry’Umugaba Mukuru wa RDF, yavuze ko iri shuri ryahisemo ko hazajya habaho uyu munsi w’umuco kuko ari ngombwa kuko utuma abanyeshuri basangira indagagaciro.

Ati “Nanone kandi ni umunsi wo kugaragaza uruhare rw’umuco mu guhanahana ibitekerezo n’ubumenyi. Inshingano yibanze y’iri shuri ni ugusangira ubumenyi no kubaka ubushobozi bw’abantu harimo n’ibigize umuco. Reka twese twemere ko bigoye gufatanya cyangwa gukomeza kuba itsinda tutabanje kumenya imico yacu.”

Abasirikare b’u Rwanda babyinnye imyino gakondo
Banabuguke igisoro binyura benshi
Abo muri Ethiopia bamuritse imirire

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru