Ibihugu bibiri by’i Burayi byishimiye intsinzi ya Tshisekedi bimwibutsa ibyo yirengagije birebana na M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Bufaransa n’iy’u Bubiligi byifurije ishya n’ihirwe Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uherutse gutangazwa ko yongeye gutsindira kuyobora iki Gihugu, bimwibutsa ko agomba kuyoboka inzira z’ibiganiro mu gushaka amahoro mu burasirazuba bw’Igihugu cye.

Ni nyuma y’uko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwemeje intsinzi ya Felix Tshisekedi.

Izindi Nkuru

Ibihugu binyuranye byahise bishimira Tshisekedi ku kuba yongeye gutorwa, ndetse bimwifuriza ishya n’ihirwe. Ibyo Bihugu birimo u Bufaransa, u Bubiligi ndetse n’u Bushinwa.

Mu butumwa bwatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, buvuga ko iki Gihugu “Cyifurije ishya n’ihirwe Perezida wongeye gutorwa ariko tunahamagarira impande zose za politiki ndetse na Sosiyete Sivile muri Congo, gufungura inzira z’ibiganiro, mu gucubya umwuka uri mu Gihugu.”

Iyi Minisiteri yakomeje igira iti “Kubera umwuka uri mu Burasirazuba bwa RDC, u Bufaransa buritsa ko bushyigikiye ingamba zafashwe ku rwego rw’akarere zigamije kubona umuti mu nzira z’amahoro arambye.”

Guverinoma y’u Bubiligi na yo yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Perezida Tshisekedi, bumuhamagarira inzego zose yaba Leta ndetse n’imiryango itari iya Leta kugira uruhare mu gushaka amahoro muri Congo Kinshasa.

U Bubiligi bwizeje Congo ko buzakomeza kuyiba hafi, bwaboneyeho gusaba ubutegetsi bw’iki Gihugu kuyoboka inzira z’amahoro zigamije gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwacyo.

Perezida Tshisekedi uri ku butegetsi kuva muri Mutarama 2019, yongeye gutorwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku majwi 73,47% mu matora yabaye tariki 20 Ukuboza 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru