• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abakobwa baracyataka ikibazo cyo kubona ‘Cotex’ bizejwe kenshi gukemurirwa

radiotv10by radiotv10
30/05/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abakobwa baracyataka ikibazo cyo kubona ‘Cotex’ bizejwe kenshi gukemurirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakobwa bo mu Rwanda, baravuga ko hakiri imbogamizi mu kubona impapuro z’isuku zikoreshwa n’ab’igitsinagore mu bihe by’ukwezi kwabo (imihango) zizwi nka ‘Cotex’, kuko zikomeje guhenda, mu gihe hakunze kuvugwa ingamba zigamije koroshya ibiciro by’izi mpapuro.

Kimwe mu bintu by’ingenzi mu gihe umukobwa ari mu mihango ni isuku kandi iba ikwiye kwitabwaho cyane. Ndetse tariki ya 29 z’ukwezi kwa gatanu buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukangurambaga ku Isuku mu Gihe cy’Imihango.

Icyakora hari bamwe mu bakobwa bavuga ko bo na bagenzi babo kubahiriza iyo suku bibagora bitewe n’uko impapuro z’isuku bifashisha (Cotex) igihe bari muri ibyo bihe muri iyi minsi zisigaye zihenze cyane.

Barimo abakobwa bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na RadioTV10 batugaragarije uburyo iyo suku igorana cyane.

Mutoni ni umukobwa wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yagize ati: “Rimwe na rimwe usanga nta Cotex zihagije tuba dufite bitewe n’uko muri iyi minsi zisigaye zihenze cyane kuko ubu isigaye igura amafaranga arenga 1300. Ibyo rero bituma umuntu amara amasaha menshi yambaye Cotex imwe.”

Naho Jennifer wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yavuze ko usanga umuntu yoga rimwe ku munsi mu gihe yakabaye yoga kabiri mu gihe ari mu mihango.

Yagize ati: “Ubu hari n’abana boga rimwe ku munsi. Tuvuge nk’ugiye kuza ku ishuri, akoga akambara Cotex akayirirwamo akazongera kuyikuramo ejo mu gitondo na bwo agiye kuza ku ishuri kubera ko nyine baba badafite izihagije.”

Yakomeje agira ati: “Urumva nyine ntabwo umuntu yabona Cotex yo guhindura buri masaha ane cyangwa atanu ukurikije n’uburyo ziba zihenze, ntabwo umuntu yazibona.”

Bamwe mu mpuguke mu bijyanye n’ubuzima bwa muntu bavuga ko ababyeyi bakwiye kugerageza kubonera abana babo impapuro z’isuku kuko iyo bitagenze gutyo hashobora kubaho ingaruka ku buzima bwabo zirimo n’indwara.

Bazarama Marie Michelle ushinzwe imibereho myiza mu muryango uharanira iterambere ry’abagore yagize ati: “Iyo umuntu atagize isuku mu gihe cy’imihango hari ingaruka nyinshi, haba iz’uburwayi nko kurwara ama infections, haba ingaruka zo kuba yanukira bagenzi be bityo bakamuha akato. Ako kato gakurizamo kuba yakwiheba cyangwa akagira ibibazo byo mu mutwe byatuma atabasha gukurikirana amasomo ye neza uko bikwiye.”

Marie Michelle yakomeje agaragaza ko uruhare rw’ababyeyi mu gutuma abana babo bagira isuku ari ingenzi cyane.

Ati: “Ubu ni ubuzima kandi ni ubuzima bwa buri munsi. By’umwihariko turakangurira ababyeyi, nk’uko wita ku ndyo yuzuye, nk’uko wita ku kugira ngo ubone amafaranga y’ishuri umwana ajye kwiga, igikoresho cy’isuku mu gihe cy’imihango na cyo ni ikibanze. Kuko umwana wawe natagira iyo suku akagira ibibazo biturutse ku kuba nta suku afite, abandi bana bakamuzinukwa, bakamuha akato, ntibamwiteho, yakurizamo ibibazo bizatuma na yo mashuri atabasha kuyiga neza.”

Ikibazo cyo guhenda kw’ibikoresho by’isuku abakobwa bifashisha igihe bari mu mihango (Cotex) kimaze igihe kinini cyumvikana. Icyakora aho kugira ngo ikiguzi kigabanuke, ahubwo usanga kirushaho kwiyongera.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − eleven =

Previous Post

Why You Keep Running Out of Money Before the Month Ends

Next Post

Kwibuka: Hagaragajwe ingero z’abaganga barimo abari bafite amazina akomeye batandukiriye amahame y’umwuga bakambura ubuzima Abatutsi

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Kwibuka: Hagaragajwe ingero z’abaganga barimo abari bafite amazina akomeye batandukiriye amahame y’umwuga bakambura ubuzima Abatutsi

Kwibuka: Hagaragajwe ingero z’abaganga barimo abari bafite amazina akomeye batandukiriye amahame y'umwuga bakambura ubuzima Abatutsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.