Ingabo z’u Burundi ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, zakubise inshuro inyeshyamba zagabye igitero mu gace ka Mushaki, zihita zinatanga ubutabazi bwihuse ku basivile bakomeretse.
Iki gitero cyabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dosoye, tariki 25 Werurwe 2023, ubwo umutwe witwaje intwaro wateraga abaturage bo mu gace ka Mushaki ko muri Teritwari ya Masisi.
Nkuko tubikesha itangazo ryatanzwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) ryagiye hanze kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe, ingabo z’u Burundi zahise zisubiza inyuma iki gitero.
Iri tangazo rivuga ko iki gitero nubwo cyahise gisubizwa inyuma n’igabo z’u Burundi “cyakomerekeyemo abasivile babiri bahise bajyanwa n’itsinda ry’abasirikare ba FARDC na KDF bo muri itsinda rya EACRF ku Bitaro bikuru bya Ndosho i Goma, kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho.”
Ingabo z’u Burundi zimaze igihe gito zigiye muri ubu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho tariki 05 Werurwe hari hagiye abagera mu 100.
Tariki 15 Werurwe 2023 kandi hari abandi basirikare b’u Burundi bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye basangayo bagenzi babo bari bamazeyo hafi ibyumweru bibiri.
RADIOTV10