Monday, September 9, 2024

Impanuka yatwaye ubuzima bw’Umupolisi yatumye haba impinduka zihuse mu muhanda Rubavu-Musanze-Kigali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’impanuka yabereye i Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yahitanye abarimo Umupolisikazi, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Rubavu- Musanze- Kigali, utari nyabagendwa.

Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023 ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba, ubwo imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yari ipakiye imyumbati yacikaga feri, ikagonga ibindi binyabiziga yagendaga isanga imbere.

Ibinyabiziga byagonzwe n’iyi kamyo, birimo moto yari itwaye Umupolisikazi IP Niyonsaba Drocella wahise yitaba Imana ndetse n’umumotari wari umutwaye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda wabereyemo iyi mpanuka utari nyabagendwa.

Itangazo ryatambutse kuri Twitter ya Polisi y’u Rwanda, rigira riti “Turabamenyesha ko kubera impanuka yabaye ejo mu Karere ka Rubavu, umuhanda Rubavu- Musanze- Kigali ko utari nyabagendwa.”

Rikomeza rigira inama abashakaga gukoresha uyu muhanda, ko bakoresha indi mihanda irimo uwa Gisenyi-Brasserie-Burushya-Pfunda-Mahoko-Musanze-Kigali ndetse n’uwa Gisenyi-Buhuru-Giko-Murara-Rugerero-Musanze-Kigali.

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda risoza rigira riti “Murasabwa kwihanganira impinduka, hari gukorwa ibishoboka byose kugirango uyu muhanda ufungurwe mugihe cya vuba. Abapolisi baraza kuba bari ku muhanda babayobore.”

Abaturiye aka gace kabereyemo iyi mpanuka, bavuze ko zikunze kuhabera kubera imiterere yaho kuko hamanuka cyane, bagasaba ko hakwiye kugira igikorwa mu rwego rwo gukumira impanuka nyinshi zihabera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts