Ifoto ya Ange Kagame imushimisha by’ikirenga yanazamuye ibinezaneza mu bandi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ange Ingabire Kagame yagaragaje ifoto imushimisha cyane, ateruye abana be bombi, ituma n’abandi bavuga ko iyi foto inejeje cyane.

Iyi foto ya Ange Kagame, ubuheta bwa Perezida Paul Kagame, aba akikiye ubuheta bwe, mu gihe imfura ye iba isa nk’isoma murumuna we.

Izindi Nkuru

Ange Kagame yashyize iyi foto ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ubwo yasubizaga, uwatangije umukoro wo gusaba abantu kugaragaza amafoto atera abantu ibyishimo kurusha ayandi.

Nyuma yuko ashyize iyi foto kuri Twitter, bamwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyambaga, bagaragaje ko bishimiye na bo iyi foto.

Umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio watanze igitekerezo kuri iyi foto, yagize ati “Incwi. Impano idasanzwe mu buzima! Congratulations again mama!Ndetse na mugenzi we Rigoga Ruth agira ati “Uri umunyamugisha mama.”

Uwitwa Tuyishime Desire na we yagize ati Mbega umuryango mwiza! Unyemereye nazabasura nanjye nkifatira kuri abo bana, ni beza cyane!”

Uwitwa Kirisito Yezu Akuzwe kuri Twitter, na we yagize ati Igisobanuro cy’umubyeyi mwiza ni uko abana bishimira kuba hamwe na we, musubireyo ntamahwa.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru