Abakozi ba sosiyete y’indege ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Congo Airways) bihaye iminsi itatu badakora akazi, bagaragaza akababaro ko kuba bamwe bamaze amezi arindwi (7) badahembwa ndetse n’abandi bakora bubyizi bamaze amezi 19 batazi uko umushahara usa.
Iki gikorwa gisa n’imyigaragambyo, cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022, aho ibiro bya Congo Airways biherereye i Lubumbashi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere byari bifunze.
Abakozi bari bafunze ibiro ubundi bajya hanze y’ibiro, baririmba indirimbo zisaba guhabwa uburenganzira bwabo bwo kwishyurwa imishahara y’amezi arindwi bamaze badahembwa kandi bakaba batarigeze basiba n’umunsi n’umwe.
Umwe muri bo, yagize ati “Ntitugomba gukomeza gukora tudahembwa kandi turi ababyeyi bafite abana, dufite inzu twishyura ubukode, yewe ubu abana bacu ntibagiye no ku ishuri, abandi turi gusohorwa mu nzu, ntidufite amafaranga yo kwivuza. Ni yo mpamvu turi hano kugira ngo dusabe uburenganzira bwacu.”
Aba bakozi ba Congo Airways bari bafite ibyapa byanditseho ubutumwa bugaragaza akababaro bafite, birimo ibyanditseho ngo “Abakozi baribagiranye, imiryango ibayeho nabi, Ababyeyi badahembwa, abana babuze uko bajya ku ishuri.”
Muri aba bakozi ba Congo Airways kandi harimo abakora mu buryo bwa bubyizi bamaze amezi 19 badahembwa, bakaba bari baje gufatanya na bagenzi babo bakorera mu biro.
RADIOTV10