Abakunzi ba gospel mu Rwanda bagiye gucinya umudiho ku bw’umuhanzikazi w’ikirangirire

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi Rose Muhando ufite izina rikomeye muri Gospel mu karere, unafite abakunzi benshi mu Rwanda, ategerejwe mu Rwanda, mu biterane bizabera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Uyu muhanzikazi w’Umunya-Tanzania wakoze indirimbo zinyura benshi mu bakunzi b’Indirimbo zaririmbiwe Uwiteka, azakora ibi biterane mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.

Izindi Nkuru

Ni ibiterane azakorana kandi n’umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba na we ufite izina rikomeye mu muzika wo guhimbaza Imana mu Rwanda.

Ibi biterane byose bizaba ari ubuntu kubyitabira, icya mbere kizabera i Rukomo mu Karere ka Nyagatare, hagati ya tariki 07-09 Nyakanga 2023, mu masaha y’umugoroba.

Naho igiterane cya kabiri kizabera mu Karere ka Bugesera, hagati ya tariki 14 na 16 Nyakanga, na cyo kikazaba mu masaha y’umugoroba.

Mu butumwa bw’amajwi dufite nka RADIOTV10, Rose Muhando, yateguje Abaturarwanda by’Umwihariko abo mu Ntara y’Iburasirazuba, ko abafitiye inkuru nziza.

Ati Tuzaba turi kumwe aho i Rukomo, mu giterane cyimbaturamugabo aho tuzaba turi kumwe numubwiriza ukomeye cyane Dana Morey uturutse muri muri America. Nanone kandi tuzaba turi kumwe nUmuririmbyi mwiza cyane, Theo Bosebabireba.

Rose Muhando yateguje abazitabira iki giterane ko, bazafashwa, bagatahana amavuta y’Imana kubera ijambo ry’Imana rizatangirwamo ndetse n’indirimbo zizaharirimbirwa.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru