Abami b’Ishyamba batuye mu Kagera barororoka bishimishije kandi barashishe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu Akagera, bugaragaza ko nyuma y’imyaka umunani muri iyi Pariki hagaruwemo Intare, izi nyamaswa zimaze kwikuba umunani, ubu zikaba zimaze kuba 58 zivuye kuri zirindwi (7).

Izi nyamaswa zisanzwe zitwa ‘Umwami w’Ishyamba’, zongeye gukandagira ku butaka bw’u Rwanda muri 2015 ubwo hakirwaga intare ebyiri zari zivuye muri Afurika y’Epfo.

Izindi Nkuru

Muri 2017 hashyizwemo izindi ntare ebyiri z’ingabo, kugira ngo bifashe izi nyamaswa kororoka, none koko zarorotse zikubye inshuro zirenga umunani.

Ubuyobozo bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera, buvuga ko Intare zacitse muri Pariki Akagera kuva muri 2001, “nyuma y’imyaka 15 zidahari, Intare zirindwi zashyizwemo ingabo ebyiri muri 2017 mu rwego rwo kwagura umubare wazo. Kugeza uyu munsi, Intare zakomeje kororoka muri Akagera ubu umubare wazo wageze ku Ntare 58.”

Ubu butumwa bw’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera, buherekejwe n’amafoto agaragaza zimwe mu Ntare ziba muri iyi Pariki, zigaragaza ko zimeze neza kuko zishishe.

Ubuyobozi bw’iyi Pariki buvuga ko umubare w’izi ntare ziri muri iyi Pariki, udashidikanywaho kuko ishami rishinzwe ubushakashatsi bw’urusobe rw’ibinyabuzuma muri Pariki Akagera, rikora akazi gakomeye kugira ngo rikurikirane izi nyamaswa kandi uko habaye impinduka mu mubare wazo, bimenyekana.

Buvuga ko muri 2022 havutse Intare 21 ku buryo hari icyizere ko umubare w’izi nyamaswa uzakomeza kwiyongera uko imyaka izagenda ishira indi igataha.

Ibikorwa byo gukurikirana izi Ntare, bifasha ishami ribishinzwe kumenya uko zozoroka ndetse rikanamenya imibereho yazo, uburyo zishyikirana, uko zirya ndetse n’ibibazo bishobora kugariza ubuzima bwazo.

Ubuyobozi bwa Pariki Akagera bugira buti “Ibimenyetso byose bigaragaza ko Intare zamaze kumenyera Akagera kandi zikaba zibayeho zitekanye.”

Buvuga kandi ko nta bikorwa byo gushimita Intare bikorwa muri iyi Pariki ndetse no hagati yazo hakaba hatabamo amakimbirane ku buryo byabangamira kororoka kwazo.

Kugeza ubu hari amatsinda abiri akomeye y’Intare muri iyi Pariki, arimo rimwe rituye mu majyaruguru yayo ndetse n’irindi rituye mu gice cy’epfo kandi yombi akaba afite ingabo iri muri aya matsinda makuru.

Imwe muri izi Ntare

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru