Abamotari bahishuye undi mutwaro ubaremereye banagaragaza uwawubikoreje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko batungurwa no guhagarikwa n’Abapolisi bakabwirwa ko moto zabo zirimo akayabo k’amadeni batazi uko yabagezeho.

Bavuga ko intandaro yabyo ari Abapolisi bazenguruka bandikira abatwara ibinyabiziga igihe bakoze amakosa, ariko ntibamenyeshwe igihe babandikiye n’amakosa bahaniwe, ngo umumotari akazisanga ayo yaciwe yarabaye agahishyi hiyongereryeho n’amande agenda acibwa.

Izindi Nkuru

Niringiyimana Etienne ati “Nk’ubu mfitemo ibihumbi birenga 100, ariko sinzi ngo byagiyeho ryari, nabibwiwe n’uko Umupolisi yampagaritse arambwira ngo mfite iryo deni, yewe wasanga ubu hari n’andi yongeweho.”

Aba bamotari basaba ko mu gihe Umupolisi abandikiye yajya abibabwira cyangwa bakohererezwa ubutumwa bugaragaza ko bandikiwe, bakanamenyeshwa ikosa bakoze n’aho barikoreye kuko bitabaye ibyo ngo hashobora kuzamo n’akarengane, Umupolisi akaba yakwitirira umumotari ikosa atakoze.

Undi ati Twasabaga ko mu gihe umupolisi akubonye mu ikosa aguhagarika akakwandikira akabikubwira kandi bakanakoherereza ubutumwa bw’uko wandikiwe n’amakosa wakoze ndetse n’aho wayakoreye. Bitari ibyo hari n’abazajya baturenganya batwandikire nta makosa dufite.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko  icy’ingenzi atari uko Umupolisi yamenyesha ukoze amakosa ko yamwandikiye, icyakora ngo icyo kutabona ubutumwa byo bazabirebaho

Ati “Ibyo umuntu yabirebaho akabikurikirana ariko si ngombwa ko Umupolisi ajya kukwandikira ngo akubwire ngo ukoze amakosa ngiye kukwandikira, icy’ingenzi ni ukubaha no gukurikiza amategeko y’umuhanda.”

Aba bamotari bavuga ko iki kibazo kitagakwiye gukerenswa kuko  hari benshi muri bo cyatumye bazinukwa uyu mwuga, ngo cyane ko ubundi buryo bari barishyiriweho bwo kureba ayo madeni yandikwa bitazwi  nabwo bwahagaze.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Comments 6

  1. Minani says:

    Ubu buryo bwo kwandikira umuntu batamuhagaritse burimo guteza ibibazo kuko harigihe ubona bakwandikiriye nyamagabe Kandi utazi n’inzira yerekezayo wibereye nka nyagatare kuko umupolisi hari igihe bamucaho agasoma purake nabi

  2. Jean Claude says:

    Ariko mureke tuge tuvugisha ukuri nigute igihugu gifite amategeko yirengagizwa nabagafashije kuyubahiriza?nkicyo kibazo cyo kwandikirwa utabimenyeshejwe kabera arahagarara kumaguru abiri agatinyuka ngo singombwa ko umupolice amenyesha uwo agiye kwandikira?natubwire itegeko ribiteganya Wenda twazasangamo nuburyo warenganurwa mugihe warenganyijwe

  3. Yannickson says:

    Systeme bakoresha,bagendana téléphone mumuhanda bagafotora plaque za moto zose ziri kugenda cyane ahari ambutillages,then bakaza kwicara hamwe zose bakazandikira ama contravention.Ni uko wisanga ufite amadeni utabizi,Nkeka ko ari uburyo bashyizeho bwo gushaka kugabanya moto mu mihanda.

  4. Mbarubukeye ziadi says:

    Ukuraho umugenzi ugasanga ahumujyanye harumugabo wambaye jile akandik purake akaza gushyira police burigare yose irimuri kgl cg izonzu zikomakomeye babahari nubujura police yazanye

  5. Mbarubukeye ziadi says:

    Kodutanga imisoro baretse tugakora tugatungimiryango bifuzako twahora turabashomeri gukuraho umugenzi cg kumushyiraho byabaye sakurirego

  6. Kbs ibintu birakabije ujya kubona ugasanga ufitemo ideni ryo guparika nabi utazi aho waparitse nabi kdi ntaho wabariza,mbese ibintu babihindure pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru