Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abamotari bahishuye undi mutwaro ubaremereye banagaragaza uwawubikoreje

radiotv10by radiotv10
29/06/2023
in MU RWANDA
6
Abamotari bahishuye undi mutwaro ubaremereye banagaragaza uwawubikoreje
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko batungurwa no guhagarikwa n’Abapolisi bakabwirwa ko moto zabo zirimo akayabo k’amadeni batazi uko yabagezeho.

Bavuga ko intandaro yabyo ari Abapolisi bazenguruka bandikira abatwara ibinyabiziga igihe bakoze amakosa, ariko ntibamenyeshwe igihe babandikiye n’amakosa bahaniwe, ngo umumotari akazisanga ayo yaciwe yarabaye agahishyi hiyongereryeho n’amande agenda acibwa.

Niringiyimana Etienne ati “Nk’ubu mfitemo ibihumbi birenga 100, ariko sinzi ngo byagiyeho ryari, nabibwiwe n’uko Umupolisi yampagaritse arambwira ngo mfite iryo deni, yewe wasanga ubu hari n’andi yongeweho.”

Aba bamotari basaba ko mu gihe Umupolisi abandikiye yajya abibabwira cyangwa bakohererezwa ubutumwa bugaragaza ko bandikiwe, bakanamenyeshwa ikosa bakoze n’aho barikoreye kuko bitabaye ibyo ngo hashobora kuzamo n’akarengane, Umupolisi akaba yakwitirira umumotari ikosa atakoze.

Undi ati “Twasabaga ko mu gihe umupolisi akubonye mu ikosa aguhagarika akakwandikira akabikubwira kandi bakanakoherereza ubutumwa bw’uko wandikiwe n’amakosa wakoze ndetse n’aho wayakoreye. Bitari ibyo hari n’abazajya baturenganya batwandikire nta makosa dufite.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko  icy’ingenzi atari uko Umupolisi yamenyesha ukoze amakosa ko yamwandikiye, icyakora ngo icyo kutabona ubutumwa byo bazabirebaho

Ati “Ibyo umuntu yabirebaho akabikurikirana ariko si ngombwa ko Umupolisi ajya kukwandikira ngo akubwire ngo ukoze amakosa ngiye kukwandikira, icy’ingenzi ni ukubaha no gukurikiza amategeko y’umuhanda.”

Aba bamotari bavuga ko iki kibazo kitagakwiye gukerenswa kuko  hari benshi muri bo cyatumye bazinukwa uyu mwuga, ngo cyane ko ubundi buryo bari barishyiriweho bwo kureba ayo madeni yandikwa bitazwi  nabwo bwahagaze.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Comments 6

  1. Minani says:
    2 years ago

    Ubu buryo bwo kwandikira umuntu batamuhagaritse burimo guteza ibibazo kuko harigihe ubona bakwandikiriye nyamagabe Kandi utazi n’inzira yerekezayo wibereye nka nyagatare kuko umupolisi hari igihe bamucaho agasoma purake nabi

    Reply
  2. Jean Claude says:
    2 years ago

    Ariko mureke tuge tuvugisha ukuri nigute igihugu gifite amategeko yirengagizwa nabagafashije kuyubahiriza?nkicyo kibazo cyo kwandikirwa utabimenyeshejwe kabera arahagarara kumaguru abiri agatinyuka ngo singombwa ko umupolice amenyesha uwo agiye kwandikira?natubwire itegeko ribiteganya Wenda twazasangamo nuburyo warenganurwa mugihe warenganyijwe

    Reply
  3. Yannickson says:
    2 years ago

    Systeme bakoresha,bagendana téléphone mumuhanda bagafotora plaque za moto zose ziri kugenda cyane ahari ambutillages,then bakaza kwicara hamwe zose bakazandikira ama contravention.Ni uko wisanga ufite amadeni utabizi,Nkeka ko ari uburyo bashyizeho bwo gushaka kugabanya moto mu mihanda.

    Reply
  4. Mbarubukeye ziadi says:
    2 years ago

    Ukuraho umugenzi ugasanga ahumujyanye harumugabo wambaye jile akandik purake akaza gushyira police burigare yose irimuri kgl cg izonzu zikomakomeye babahari nubujura police yazanye

    Reply
  5. Mbarubukeye ziadi says:
    2 years ago

    Kodutanga imisoro baretse tugakora tugatungimiryango bifuzako twahora turabashomeri gukuraho umugenzi cg kumushyiraho byabaye sakurirego

    Reply
  6. Abimana Prince says:
    2 years ago

    Kbs ibintu birakabije ujya kubona ugasanga ufitemo ideni ryo guparika nabi utazi aho waparitse nabi kdi ntaho wabariza,mbese ibintu babihindure pe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 2 =

Previous Post

Icyemezo kitari kitezwe ku kohereza mu Rwanda abimukira baturutse mu Bwongereza

Next Post

U Rwanda ruhise rusubiza Urukiko rwitambitse kohereza abimukira rugakoresha imvugo iremereye itemeranywaho

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda ruhise rusubiza Urukiko rwitambitse kohereza abimukira rugakoresha imvugo iremereye itemeranywaho

U Rwanda ruhise rusubiza Urukiko rwitambitse kohereza abimukira rugakoresha imvugo iremereye itemeranywaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.