U Rwanda ruhise rusubiza Urukiko rwitambitse kohereza abimukira rugakoresha imvugo iremereye itemeranywaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire rw’i London mu Bwongereza, rwanzuye ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, idakurikije amategeko, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nubwo iki cyemezo ari icy’Urukiko rugendera ku mategeko mu Bwongereza, ariko ibyo kuvuga ko iki Gihugu kidatekanye byo, bihabanye n’ukuri.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023, n’Urukiko rw’Ubujurire rw’i London, rwavuze ko “u Rwanda si Igihugu cya gatatu [gikwiye koherezwamo abahunze Ibihugu byabo] gitekanye.”

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko “nubwo twubaha icyemezo cy’Ubucamanza bw’u Bwongereza, ariko ntitwemeranya ibyo kuvuga ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye ku bimukira n’impunzi.”

Yolande Makolo yakomeje agira ati “U Rwanda ni kimwe mu Bihugu ku Isi bitekanye bifite umutekano uhagije kandi ibyo byanemejwe na UNHCR n’ibindi Bigo Mpuzamahanga ku bwo kuba intangarugero kwacu mu gufata neza impunzi.”

Yakomeje agira ati “Nk’umuryano mugari ndetse nka Guverinoma, twubatse ahantu hafite amahoro, hatekanye kandi hafite agaciro, aho abimukira ndetse n’impunzi bagira uburenganzira bungana n’Abanyarwanda. Buri wese uzazanwa hano, azungukira muri ibi twubatse.”

Guverinoma y’u Rwanda kandi yahise ishyira hanze itangazo, risobanuramo ingingo ku yindi kuri ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, ivuga ko iki Gihugu kigikomeye kuri uyu mugambi cyagiranye n’u Bwongereza.

Iri tangazo rigira riti “U Rwanda ruracyahagaze ku bushake bwo gutuma ubu bufatanye bugerwaho.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko gahunda yo kurengera abimukira, ikomeje kugaragaramo ibibazo, bigatiza umurindi ibibazo bibugarije, birimo icuruzwa ry’abantu no gukoreshwa imirimo y’ahagato.

Igasoza igira iti “Igihe abimukira bazaba baje, tuzabakirana yombi, kandi tuzabaha inkunga yose bazaba bakeneye mu kubaka ubuzima bushya mu Rwanda.”

Iyi gahunda yakunze kugerwa intorezo na bamwe mu barwanya u Rwanda ndetse na bamwe mu bimukira ireba, ari na bo bakomeje kwiyambaza inkiko basaba ko iburizwamo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru