France:  Iby’imyigaragambyo y’umujinya w’umurandanzuzi wazamuwe n’iyicwa ry’umusore byafashe indi ntera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leta y’u Bufaransa yavuze ko igiye kohereza ingabo zirenga ibihumbi 40 mu mujyi wa Paris, guhangana n’imyigaragambyo y’abamagana iyicwa ry’umusore w’imyaka 17, yafashe indi ntera.

Abarenga 180 bamaze gutabwa muri yombi na Polisi iri kugerageza kubatatanya, aho bari kwigaragambiriza mu mujyi wa Paris.

Izindi Nkuru

Ni nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Kabiri, Polisi yo mu muhanda yarashe uyu musore wari utwaye imodoka kubera ko yamuhagaritse akanga guhagarara.

Abigaragambya bavuga ko umupolisi wamurashe akwiye kubiryozwa kuko ikosa uriya mwana yakoze ritari rikwiye guhanishwa kwicwa.

Ubushinjacyaha bw’iiki Gihugu bwo buvuga ko uyu mupolisi yakoresheje intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko iyo myigaragambyo idasobanutse, asaba ko haba ituze no kubahana cyangwa hagafatwa izindi ngamba.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru