Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyemezo kitari kitezwe ku kohereza mu Rwanda abimukira baturutse mu Bwongereza

radiotv10by radiotv10
29/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hamenyekanye icyatumye indege yagombaga kuvana abimukira mu Bwongereza ihagarikwa ku munota wa nyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ubujurire rw’i London mu Bwongereza rwanzuye ko gahunda yo kohereza abimukira baturutse muri iki Gihugu, bagombaga koherezwa mu Rwanda, inyuranyije n’amategeko.

Ni icyemezo cyasomwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023 cyaje kivuguruza icyari cyafashwe n’Urukiko Rukuru mu Bwongereza.

U Rwanda n’u Bwongereza byari byagiranye amasezerano yashyizweho umukono muri Mata umwaka ushize wa 2022, wo kohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro bagiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni umugambi wari ugamije kurengera abimukira, gusa bamwe mu biganjemo abarwanya u Rwanda bakaba barahise bahaguruka bawurwanya ndetse banashyigikirwa n’imiryango inyuranye ku Isi.

Muri Kamena umwaka ushize, indege yagombaga kuzana abimukira ba mbere, yahagaritswe igitaraganya ubwo yari iri ku kibuga cy’Indege cya Wiltshire nyuma y’uko byari bitegetswe n’ Urukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu ku Mugabane w’u Burayi [European Court of Human Rights].

Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, Urukiko Rukuru rw’i London rwo rwari rwahaye umugisha iyi gahunda, ariko abari barwiyambaje, bahita bujuririra mu Rukiko rw’Ubujurire ari na rwo rwanzuye ko uyu mugambi unyuranyije n’amategeko.

Ubwo batangazaga icyemezo cy’Urukiko, Inteko y’Abacamanza batatu, yemeje ku bwiganze bwa benshi ko u Rwanda rudashobora gufatwa nk’Igihugu “cya gatatu” gifite umutekano wizewe ku buryo ari cyo cyakoherezwamo abavuye mu Bihugu byabo bahunze ibibazo.

Umucamanza Ian Burnett wasomye iki cyemezo yagize ati “Hari ibibazo muri gahunda y’abimukira mu Rwanda bituma tubona ko hari impungenge ko abantu bazoherezwa mu Rwanda, bazasubira mu Bihugu bakomokamo kandi barabivuyemo bafite ibibazo byo gufatwa nabi.”

Umucamanza Burnett kandi yavuze ko ari we wenyine utemera kimwe na bagenzi be babiri kuri iyi ngingo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − eight =

Previous Post

Rayon yabuze ayo kwigondera umunyezamu wihagazeho mu Rwanda yerecyeza muri Uganda

Next Post

Abamotari bahishuye undi mutwaro ubaremereye banagaragaza uwawubikoreje

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abamotari bahishuye undi mutwaro ubaremereye banagaragaza uwawubikoreje

Abamotari bahishuye undi mutwaro ubaremereye banagaragaza uwawubikoreje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.