Mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, haravugwa impfu zidasanzwe z’abana babiri bigaga ku ishuri rimwe bapfuye mu cyumweru kimwe, none bamwe mu baturage baravuga ko ari imyuka mibi yateye iki kigo cy’ishuri bigagaho ibafata ndetse ikanabavugiramo ko ifite intego yo kwivugana abana 200.
Ubwo umunyamakuru wa RADIOTV10 yageraga mu Kagari ka Busoro mu Murenge wa Nyamyumba aharimo kubera umuhango wo gushyingura umwana w’imyaka 14 wigaga mu mwaka wa gatanu w’ishuri ribanza rya Buhanga riri muri aka Kagari, witabye Imana mu buryo bw’amayobera, yasanze amarira ari yose avanze n’urujijo.
Bamwe mu baturage barimo n’abo mu muryango wa nyakwigendera, bavuga ko urupfu rw’uyu mwana rudasobanutse kandi ko ruje rukurikira urwa mugenzi we na we wigaga kuri iri shuri bapfuye urupfu rusa.
Aba baturage bavuga ko uyu mwana yazize imyuka mibi ituruka muri bamwe mu baturage begereye iri shuri ryigagaho ba nyakwigendera.
Umwe yagize ati “Ni imyuka mibi kuko iyo utanze imiti birivuga, bikavuga n’icyo bishaka, wabibaza ngo ‘none se mushaka iki?’ bikavuga ngo birashaka ngo ‘twice abantu bangana gutya’.”
Abaturage bo mu Midugudu ya Kabushongo n’uwa Buhanga ahaherereye iki kigo cy’ishuri, bemeza ko hari imyuka mibi ikomeje kwibasira abana babo, none bamwe batangiye kubuza abana babo gusubirayo, bakaba batangiye kubashakira ahandi bajya kwiga.
Umwe yagize ati “Nanjye mpafite umwana, ubu tuvugana namusibije nafashe icyemezo cyo kumukura kuri icyo kigo.”
Umunyamakuru amubajije impamvu, uyu mubyeyi yahise agira ati “Bari kwicwa n’imyuka mibi y’ibitama.”
Aba babyeyi bavuga ko aba bana bitabye Imana nta bimenyetso by’indwara zimeyerewe bagaragaje kandi ngo iyo myuka mibi ibafata ikaba ibavugiramo.
Uyu mubyeyi akomeza agira ati “Biri kwivuga ko ari ibitama byo kwa runaka, bikavuga ngo ni ibyo kwa kanaka, bikavuga ko bishaka kwica abana maganabiri ku kigo, ngo byamara kubica ngo bikagenda.”
Aba babyeyi bavuga ko inzego za Leta zikwiye kubyinjiramo zikagira icyo zikora ku buryo niba hari n’uri inyuma y’ibyo bita imyuka mibi, yabiryozwa.
Umwe mu banyeshuri wari waje gushyingura mugenzi we, yavuze ko iyi myuka mibi yatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, igafata umwana wa mbere bakamujyana kwa muganga ariko agapfira mu nzira.
Aba banyeshuri na bo bavuga ko iyo myuka mibi bita ‘Ibitama’ ivugira muri abo bana ifata, ko izashyirwa ari uko yishe abana 200.
Umuyobozi w’iri shuri ribanza rya Buhanga, Nsabimana Andre we avuga ko nta mwana wigeze agirira ikibazo muri iki kigo bityo ko nta munyeshuri ukwiye kugira ubwoba kuko abarezi bahari ngo babafashe. Yagize ati “Nta mwana ndabona warwariye ku ishuri njyewe.”
Abajijwe ku by’iyi myuka mibi, uyu muyobozi w’ishuri yagize ati “Burya abantu baravuga umuntu akumva ariko ibyo umuntu yumvise ntabwo biba ari ukuri, rero ndabyumva ariko nta kimenyetso runaka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Eric Murindabigwi yavuze ko ubuyobozi bwamenye ikibazo cy’aba bana bitabye Imana mu buryo budasobanutse ariko ko ababyeyi badakwiye kubihuza n’imyuka mibi.
Ati “Ibyica abantu bishobora kuba byinshi, umuntu ashobora gupfa kubera indwara yindi wenda yadutse ugasanga abantu babyise ibitama, turasaba kuba batakwizera ibyo bintu.”
Uyu muyobozi avuga ko azaganiriza aba baturage kugira ngo amenye amakuru arambuye kuri iki kibazo, bityo niba hari n’icyemezo cyafatwa n’ubuyobozi kibe cyafatwa.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10