Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abana babiri b’ishuri rimwe bapfuye urw’amayobera inkurikirane none harakekwa ibidasanzwe

radiotv10by radiotv10
22/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abana babiri b’ishuri rimwe bapfuye urw’amayobera inkurikirane none harakekwa ibidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, haravugwa impfu zidasanzwe z’abana babiri bigaga ku ishuri rimwe bapfuye mu cyumweru kimwe, none bamwe mu baturage baravuga ko ari imyuka mibi yateye iki kigo cy’ishuri bigagaho ibafata ndetse ikanabavugiramo ko ifite intego yo kwivugana abana 200.

Ubwo umunyamakuru wa RADIOTV10 yageraga mu Kagari ka Busoro mu Murenge wa Nyamyumba aharimo kubera umuhango wo gushyingura umwana w’imyaka 14 wigaga mu mwaka wa gatanu w’ishuri ribanza rya Buhanga riri muri aka Kagari, witabye Imana mu buryo bw’amayobera, yasanze amarira ari yose avanze n’urujijo.

Bamwe mu baturage barimo n’abo mu muryango wa nyakwigendera, bavuga ko urupfu rw’uyu mwana rudasobanutse kandi ko ruje rukurikira urwa mugenzi we na we wigaga kuri iri shuri bapfuye urupfu rusa.

Aba baturage bavuga ko uyu mwana yazize imyuka mibi ituruka muri bamwe mu baturage begereye iri shuri ryigagaho ba nyakwigendera.

Umwe yagize ati “Ni imyuka mibi kuko iyo utanze imiti birivuga, bikavuga n’icyo bishaka, wabibaza ngo ‘none se mushaka iki?’ bikavuga ngo birashaka ngo ‘twice abantu bangana gutya’.”

Abaturage bo mu Midugudu ya Kabushongo n’uwa Buhanga ahaherereye iki kigo cy’ishuri, bemeza ko hari imyuka mibi ikomeje kwibasira abana babo, none bamwe batangiye kubuza abana babo gusubirayo, bakaba batangiye kubashakira ahandi bajya kwiga.

Umwe yagize ati “Nanjye mpafite umwana, ubu tuvugana namusibije nafashe icyemezo cyo kumukura kuri icyo kigo.”

Umunyamakuru amubajije impamvu, uyu mubyeyi yahise agira ati “Bari kwicwa n’imyuka mibi y’ibitama.”

Aba babyeyi bavuga ko aba bana bitabye Imana nta bimenyetso by’indwara zimeyerewe bagaragaje kandi ngo iyo myuka mibi ibafata ikaba ibavugiramo.

Uyu mubyeyi akomeza agira ati “Biri kwivuga ko ari ibitama byo kwa runaka, bikavuga ngo ni ibyo kwa kanaka, bikavuga ko bishaka kwica abana maganabiri ku kigo, ngo byamara kubica ngo bikagenda.”

Aba babyeyi bavuga ko inzego za Leta zikwiye kubyinjiramo zikagira icyo zikora ku buryo niba hari n’uri inyuma y’ibyo bita imyuka mibi, yabiryozwa.

Umwe mu banyeshuri wari waje gushyingura mugenzi we, yavuze ko iyi myuka mibi yatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, igafata umwana wa mbere bakamujyana kwa muganga ariko agapfira mu nzira.

Aba banyeshuri na bo bavuga ko iyo myuka mibi bita ‘Ibitama’ ivugira muri abo bana ifata, ko izashyirwa ari uko yishe abana 200.

Umuyobozi w’iri shuri ribanza rya Buhanga, Nsabimana Andre we avuga ko nta mwana wigeze agirira ikibazo muri iki kigo bityo ko nta munyeshuri ukwiye kugira ubwoba kuko abarezi bahari ngo babafashe. Yagize ati “Nta mwana ndabona warwariye ku ishuri njyewe.”

Abajijwe ku by’iyi myuka mibi, uyu muyobozi w’ishuri yagize ati “Burya abantu baravuga umuntu akumva ariko ibyo umuntu yumvise ntabwo biba ari ukuri, rero ndabyumva ariko nta kimenyetso runaka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Eric Murindabigwi yavuze ko ubuyobozi bwamenye ikibazo cy’aba bana bitabye Imana mu buryo budasobanutse ariko ko ababyeyi badakwiye kubihuza n’imyuka mibi.

Ati “Ibyica abantu bishobora kuba byinshi, umuntu ashobora gupfa kubera indwara yindi wenda yadutse ugasanga abantu babyise ibitama, turasaba kuba batakwizera ibyo bintu.”

Uyu muyobozi avuga ko azaganiriza aba baturage kugira ngo amenye amakuru arambuye kuri iki kibazo, bityo niba hari n’icyemezo cyafatwa n’ubuyobozi kibe cyafatwa.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Amakuru mashya ku muhanzi wari ufunzwe akekwaho gukoresha umukobwa imibonano ku gahato

Next Post

Adaciye ku ruhande ufite izina rikomeye muri Gospel ahaye ubutumwa buremereye abaririmba ibishegu

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Adaciye ku ruhande ufite izina rikomeye muri Gospel ahaye ubutumwa buremereye abaririmba ibishegu

Adaciye ku ruhande ufite izina rikomeye muri Gospel ahaye ubutumwa buremereye abaririmba ibishegu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.