Monday, July 27, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Amakuru mashya ku muhanzi wari ufunzwe akekwaho gukoresha umukobwa imibonano ku gahato

Amakuru mashya ku muhanzi wari ufunzwe akekwaho gukoresha umukobwa imibonano ku gahato

Umuhanzi Jowest uri mu bagezweho mu Rwanda, wari umaze iminsi afunzwe akekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, yafunguwe.

Uyu muhanzi usanganywe amazina y’ababyeyi ya Joshua Giribambe, yari yatawe muri yombi tariki 01 Gashyantare 2023, akaba yari yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu cyumweru gishize tariki 16 Gashyantare 2023.

Akekwaho ibyaha bitandukanye birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gukubita no gukomeretsa undi ku bushake.

Amakuru yageze kuri RADIOTV10 mu ishami ry’imyidagaduro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare, avuga ko Jowest yafunguwe.

Ni amakuru yahamijwe n’Umujyanama we mu bya muzika, wabwiye RADIOTV10 ko uyu muhanzi Jowest “Yafunguwe ndetse ubu yatashye.”

Uyu mujyanama wa Jowest yavuze ko uyu muhanzi yasomewe icyemezo n’Urukiko kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare, rukamugira umwere.

Umuhanzi Jowest

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + fifteen =