Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abandi bahinzi bagaragaje ikindi kibazo cyo gitandukanye n’icyagarutsweho na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
22/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Abandi bahinzi bagaragaje ikindi kibazo cyo gitandukanye n’icyagarutsweho na Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara bahinga mu gishanga cya Duwane, bavuga ko bategetswe n’ubuyobozi guhinga urusenda none rwararumbye, bakaba bari no kwishyuzwa amafaranga na rwiyemezamirimo wabahaye ingemwe, bavuga ko byakozwe ku kagambane ke n’ubuyobozi.

Aba baturage bavuga ko guhinga iki gihingwa, babitegetswe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wabo, kandi batabanje kubijyaho inama nk’abanyamuryango ba Koperative.

Umwe ati “Twagiye kubona tubona Agoronome w’Umurenge araje aratubwira ngo tugomba guhinga urusenda kandi mbere twahingagamo ibigori ndetse n’indi myaka. Babidutegetse batarabanje kutugisha inama nk’abanyamuryango ba koperative none rwararumbye twakoreye mu gihombo.”

Aba baturage bavuga, igitekerezo cy’ubu buhinzi cyaganiriweho n’ubuyobozi ndetse na rwiyemezamirimo wabahaye imbuto, ariko hakirengagizwa uruhande rwabo.

Undi ati “Agoronome w’Umurenge yagambanye na rwiyemezamirimo  badutegeka guhinga urusenda tutarabivuganye, none ubu ntacyo twasaruyemo.”

Bavuga ko ikibabaje ari uko rwiyemezamirimo wabahaye ifumbire n’ingemwe, ari kubishyuza miliyoni 3 Frw, kandi uyu mushinga batarawugizemo uruhare ndetse baranahombye.

Undi ati “Ubu imyaka yagombaga kweramo ntiyezemo, twarahombye none bari no kuduca amafaranga, ubu se babona twayakura he?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Giraneza Clisante avuga ko iki kibazo akizi, ariko ko hari kurebwa uko cyakemuka habayeho ubwumvikane bw’aba bahinzi na rwiyemezamirimo wari inyuma y’uyu mushinga.

Ikibazo cy’aba bahinzi cyumvikanye nyuma y’ibindi bimaze iminsi bivugwa n’abahinga umuceri, bo babonye umusaruro mwiza uhagije, ariko bakabura isoko.

Iki kibazo cyanagarutsweho na Perezida Paul Kagame, ubu cyatangiye gushakirwa umuti, aho umusaruro w’aba bahinzi watangiye kugurwa, bihereye ku bo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, RADIOTV10 yari iherutse gutangazaho inkuru, ari na bo banagarutsweho n’Umukuru w’Igihugu.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Rurangiranwa wakiniraga ikipe yo muri Espagne agiye gusubira mu yo yahozemo mu Bwongereza

Next Post

Umuhanzi w’izina rizwi muri Uganda yahawe umwanya mu nzego nkuru z’Igihugu

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi w’izina rizwi muri Uganda yahawe umwanya mu nzego nkuru z’Igihugu

Umuhanzi w’izina rizwi muri Uganda yahawe umwanya mu nzego nkuru z’Igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.