Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara bahinga mu gishanga cya Duwane, bavuga ko bategetswe n’ubuyobozi guhinga urusenda none rwararumbye, bakaba bari no kwishyuzwa amafaranga na rwiyemezamirimo wabahaye ingemwe, bavuga ko byakozwe ku kagambane ke n’ubuyobozi.
Aba baturage bavuga ko guhinga iki gihingwa, babitegetswe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wabo, kandi batabanje kubijyaho inama nk’abanyamuryango ba Koperative.
Umwe ati “Twagiye kubona tubona Agoronome w’Umurenge araje aratubwira ngo tugomba guhinga urusenda kandi mbere twahingagamo ibigori ndetse n’indi myaka. Babidutegetse batarabanje kutugisha inama nk’abanyamuryango ba koperative none rwararumbye twakoreye mu gihombo.”
Aba baturage bavuga, igitekerezo cy’ubu buhinzi cyaganiriweho n’ubuyobozi ndetse na rwiyemezamirimo wabahaye imbuto, ariko hakirengagizwa uruhande rwabo.
Undi ati “Agoronome w’Umurenge yagambanye na rwiyemezamirimo badutegeka guhinga urusenda tutarabivuganye, none ubu ntacyo twasaruyemo.”
Bavuga ko ikibabaje ari uko rwiyemezamirimo wabahaye ifumbire n’ingemwe, ari kubishyuza miliyoni 3 Frw, kandi uyu mushinga batarawugizemo uruhare ndetse baranahombye.
Undi ati “Ubu imyaka yagombaga kweramo ntiyezemo, twarahombye none bari no kuduca amafaranga, ubu se babona twayakura he?”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Giraneza Clisante avuga ko iki kibazo akizi, ariko ko hari kurebwa uko cyakemuka habayeho ubwumvikane bw’aba bahinzi na rwiyemezamirimo wari inyuma y’uyu mushinga.
Ikibazo cy’aba bahinzi cyumvikanye nyuma y’ibindi bimaze iminsi bivugwa n’abahinga umuceri, bo babonye umusaruro mwiza uhagije, ariko bakabura isoko.
Iki kibazo cyanagarutsweho na Perezida Paul Kagame, ubu cyatangiye gushakirwa umuti, aho umusaruro w’aba bahinzi watangiye kugurwa, bihereye ku bo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, RADIOTV10 yari iherutse gutangazaho inkuru, ari na bo banagarutsweho n’Umukuru w’Igihugu.
INKURU MU MASHUSHO
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10