Thursday, September 12, 2024

Umuhanzi w’izina rizwi muri Uganda yahawe umwanya mu nzego nkuru z’Igihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Eddy Kenzo, akaba n’umukunzi w’umwe mu bagize Guverinoma ya Uganda, yagizwe Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.

Inkuru yo kuba Edrisa Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo, yahawe izi nshingano, yanemejwe n’umukunzi we Phiona Nyamutoro, usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingufu n’Iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Phiona Nyamutoro mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ashimira intambwe umukunzi we Eddy Kenzo yateye, yagize ati “Ndagushimiye, inshingano wahawe urazikwiye, nterwa ishema na we igihe cyose.”

Muri ubu butumwa bwa Phiona Nyamutoro wagendaga ashyiramo n’uturangabyiyumviro tw’urukundo, yanashimiye Perezida Yoweri Museveni wahaye inshingano umukunzi we Eddy Kenzo.

Uyu muhanzi unafite izina rizwi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, na we yari yashimiye umukunzi we Nyamutoro ubwo yahabwaga inshingano muri Guverinoma ya Uganda mu mpera za Werurwe uyu mwaka wa 2024.

Uyu muhanzi Eddy Kenzo kandi yari asanzwe anafite inshingano mu Ishyirahamwe ry’abahanzi ba muzika muri Uganda, aho yazigiyemo muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023, yakomeje kugenda agira uruhare mu iterambere rya muzika, ndetse anagaragara mu bikorwa bimwe bya Politiki.

Muri Werurwe uyu mwaka ubwo umukunzi wa Eddy Kenzo yajyaga kurahirira kwinjira muri Guverinoma yari yamuherekeje

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist