Abandi basirikare 10.000 ba RDF bahise bazamurwa bakurikiye izamurwa ry’Abofisiye 700

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF azamuye mu mapeti abasirikare b’Abosiye 727 barimo abofisiye bakuru nk’Abajenerali 21 ndetse n’abato, hahise hazamurwa abasirikare bato 10 025.

Iri zamurwa ry’abasirikare bato, ryatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023.

Izindi Nkuru

Iri zamurwa ryakozwe na Minisitiri w’Ingabo, ryasize abasirikare 137 bari bafite ipeti rya Warrant Officer II (WOII) bazamuwe ku ipeti rya Warrant Officer I (WOI).

Abandi basirikare 142 bari bafite ipeti rya Sergeant Major (Sgt Maj) bahabwa irya Warrant Officer II (WOII), mu gihe abandi 2 165 bari bafite ipeti rya Staff Sergeant (SSGT) bahabwa irya Sergeant Major (Sgt Maj).

Minisitiri w’Ingabo kandi yazamuye mu ntera abasirikare 3 419 bari bafite ipeti rya Sergeant (Sgt), ahaba irya Staff Sergeant (SSGT), ndetse n’abandi 2 537 bari bafite ipeti rya Corporal (Cpl) bazamurwa ku ipeti tya Sergeant (Sgt).

Ni mu gihe kandi abandi basirikare 1 625 bari bafite ipeti ryo hasi rya Private (Pte) bo bazamuwe ku ipeti rya Corporal (Cpl).

Iri zamurwa ry’abasirikare bato 10 025 bazamuwe mu ntera na Minisitiri w’Ingabo, ryakozwe nyuma y’amasaha macye Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga, we azamuye abasirikare 727 bo mu cyiciro cy’abofosiye barimo bane bahawe ipeti rya Major General bavuye ku ipeti rya Brigadier General, ndetse n’abandi 17 bakuwe ku ipeti rya Colonel bahagabwa irya Brigadier General.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru