Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka z’umusoro w’umutungo utimukanwa wigeze kuvugisha benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nk’uko bikuye mu itegeko rishya ry’umusoro ku mutungo utimukanwa, Guverinoma y’u Rwanda yawugabanyije kugeza kuri 50%, aho ku nzu wavuye ku mafaranga ari hagati 0 na 300 Frw ujya ku mafaranga ari hagati ya 0 na 80 Frw kuri metero kare imwe, ndetse inzu zo guturamo zisonerwa umusoro burundu.

Iri gabanuka ry’iyi misoro rikubiye mu igazeti ya Leta yasohotse muri Nzeri uyu mwaka, mu gihe amabwiriza yo gushyira mu bikorwa uyu musoro yasohowe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu kwezi k’Ugushyingo 2023.

Izindi Nkuru

Aya mabwiriza yahuje umusoro w’inzu n’ubutaka iriho, ushyirwa kuri 0,5% uvuye kuri 1%, ni ukuvuga ko wagabanyijwe ku kigero cya 50%.

Uretse kuba inzu yo guturamo yarasonewe umusoro, n’inzu igeretse amagorofa atatu, na yo yagabanyirijwe umusoro, uva kuri 0,50% by’agaciro kayo, ushyirwa kuri 0,25%.

Ni mu gihe inzu z’ubucuruzi zo, umusoro wazo washyizwe kuri 0,3% uvuye kuri 0,5% zasoreshwaga mu itegeko rya mbere, mu gihe inzu z’inganda zo zizasoreshwa 0,5%, kandi umusoro ukaba ari uw’inzu n’ubutaka, mu gihe mbere inzu yasoreshwaga ukwayo n’ubutaka ukwabwo.

 

No ku butaka byaragabanyijwe

Iri tegeko rishya riteganya kandi ko ubutaka bufite hegitari zitarenze ebyiri buri mu gice cyagenewe ubuhinzi, zasonewe umusoro, kimwe n’ubutaka buri mu gace kataragezwamo ibikorwa remezo nk’imihanda n’amashanyarazi, na bwo bukaba butazasorerwa.

Nanone kandi ubutaka n’inzu bifite agaciro katarengeje miliyoni 5 Frw, mu gihe bigurishijwe, na byo ntibizasora, mu gihe ibirengeje aka gaciro bizajya bisoreshwa 2,5% ku muntu ku giti cye, na 2% kuri kompanyi ibugurishije.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko ubusanzwe itegeko rishyirwa mu bikorwa rigisohoka mu igazeti ya Leta, mu gihe iri ry’umusoro ku mutungo utimukanwa ryasohotse muri Nzeri uyu mwaka, ryo amabwiriza arishyira mu bikorwa yasohotse mu mpera z’Ugushyingo 2023.

Ati “Ariko nanone hari ibigomba gukorwa kugira ngo inzego zitegure kubikora, cyane cyane ko iriya misoro nk’iy’ubutaka, bya bipimo twavuze ntabwo ari ibipimo wavuga ngo umusoro ku butaka ni aya, ahubwo ni ukuva kuri aya kugera kuri aya, bitewe n’aho ubutaka buherereye, mu mujyi runaka, mu cyaro se no mu mujyi imbere,…”

Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko ibi bipimo bigenwa n’Inama Njyanama z’Uturere, bityo ko zigomba kuzabanza kubigena kugira ngo ibiciro bishya by’imisoro bitangire kubahirizwa.

Gusa yavuze ko imisoro yose y’uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, izagendera kuri iri tegeko rishya, kuko hari kwihutishwa ibigomba kugenda ibipimo, kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.

 

Imisoro ku bukode na yo yagabanyijwe

Iri tegeko rishya kandi riteganya ko mu gihe umuntu afite inzu akodesha, azajya asonerwa umusoro kuri 50% by’amafaranga yinjije mu gihe kingana n’umwaka.

Ni mu gihe kandi ubukode bw’amafaranga ari hagati ya 0 n’ibihumbi 180 Frw, butazajya busoreshwa, naho hagati y’amafaranga y’ubukode ari hagati y’ibihumbi 180 Frw na Miliyoni 1 Frw azajya asoreshwa 20% hatabariwemo ibihumbi 180%.

Naho amafaranga y’ubukode ari hejuru ya Miliyoni 1Frw, azajya asoreshwa 30%, na bwo habanje gukurwamo asoreshwa 20%.

Nanone kandi umusoro w’ipatanti ndetse n’umusanzu w’isuku, na byo byakunze kugarukwaho na benshi, ubu byarahujwe, bikazajya byishyurirwa hamwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru