Bwa mbere abagore muri RDF bagiye kwambara ‘ibirokoroko’: Mu bazamuwe harimo 7 b’igitsinagore

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu basirikare 83 ba RDF bazumwe ku ipeti rya Colonel, barimo barindwi b’abagore bahise banaba aba mbere bafite ipeti ryo hejuru b’igitsinagore, risanzwe ari na ryo rikuru mu cyiciro cy’Abofisiye bakuru, rirangwa n’ikirangantego n’inyenyeri ebyeri n’ibindi birango by’ibara ry’umutuku bakunda kwita ibirokoroko.

Aba bategarugori barindwi, bari mu bazamuwe mu mapeti na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023.

Izindi Nkuru

Mu basirikare 727 bazamuwe mu ntera, barimo 83 bakuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel, bashyirwa ku ipeti rya Colonel ari na ryo rikuru mu cyiciro cy’Abofisiye bakuru.

Muri aba 83, barimo abategarugori barindwi, ari na bo bahise bagira ipeti ryo hejuru b’igitsinagore mu ngabo z’u Rwanda, aho ubu na bo bagiye kujya bambara ikirango kindi cyiyongera ku mapeti cy’umutuku bakunze kwita ibirokoroko.

Aba bategarugori bazamuwe mu mapeti bagahabwa irya Colonel, barimo Bagwaneza Lydia, uri mu itsinda ry’abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu.

Uyu musirikare wanarwanye urugamba rwo kubohora Igihugu, ubu ni Colonel nyuma yo kuvanwa ku ipeti rya Lieutenant Colonel yari amazeho imyaka itandatu kuko yarihawe muri 2017.

Colonel Bagwaneza Lydia yinjiye igisirikare mu 1990 ubwo yari asoje amashuri abanza, ajya gufatanya n’abandi Banyarwanda bari barahungiye muri Uganda, bariho bashaka uburyo bashyira iherezo ku karengane kakorerwaga Abanyarwanda bamwe bari mu Gihugu.

Hari kandi Col Belina Kayirangwa na we warwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda, nyuma yo kwinjira mu gisirikare akiri mu mashuri yisumbuye, ubwo na we yiyemezaga kujya gufatanya n’Abanyarwanda bari barahungiye muri Uganda.

Muri aba bategarugori kandi, harimo Colonel Seraphine Nyirasafari wanagize imyanya mu buyobozi bwa RDF, kuko yanigeze kuba umuyobozi w’Agateganyo w’Iguriro rya gisirikare (Army Shop).

Hari Betty Dukuze, ubu wamaze guhabwa ipeti rya Colonel avuye ku rya Lieutenant Colonel yari amaranye imyaka itandatu kuko yari yarihawe muri 2017.

Lausanne Ingabire Nsengimana, na we ni umwe mu bategarugori bahawe ipeti rya Colonel, akaba asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’ubumenyi mu bya gisirikare, dore ko yize mu ishuri rya gisirikarerya Royal Military Academy ryo mu Bubiligi.

Colonel Lausanne Ingabire Nsengimana, yakoze mu buyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda, kuko yakoze mu Biro Bikuru bya RDF ndetse akaba yarakoze mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

Hari na Colonel Stella Uwineza na we wazamuwe ku ipeti rya Colonel avuye ku ipeti rya Lieutenant Colonel.

Col Stella Uwineza w’imyaka 42, yakoze ibikorwa binyuranye mu gisirikare cy’u Rwanda, akaba yari no mu basirikare boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo muri 2020.

Hari kandi Marie Claire Muragijimana na we wazamuwe mu mapeti ahabwa irya Colonel, avuye ku rya Lieutenant Colonel.

Col Marie Claire Muragijimana, asanzwe akora mu ishami ry’Ingabo z’u Rwanda rishinzwe ibikorwa remezo (Engineering Brigade).

Col Bagwaneza. Aha yari akiri Lt Col
Col Belina Kayirangwa
Colonel Seraphine Nyirasafari
Colonel Betty Dukuze
Colonel Lausanne Ingabire Nsengimana
Colonel Stella Uwineza
Colonel Marie Claire Muragijimana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru