APR izacakirana n’ikipe y’igihangange mu karere mu irushanwa ryo muri Tanzania

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cya Mapinduzi Cup, yasize ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yatumiwe muri iri rushanwa, imenye itsinda iherereyemo ririmo ikipe ya Simba SC iri no kwitwara neza muri CAF Champions League.

Iyi tombola yabaye kuri uyu wa Kabiri, mu gihe iri rushanwa rizatangira tariki 28 Ukuboza 2023 rigasozwa ku ya 13 Mutarama 2023.

Izindi Nkuru

Ni irushanwa ryari risanzwe rihuza amakipe yo muri Tanzania na Zanzibar, ariko iry’uyu mwaka rikaba ryaratumiwemo amakipe ya mbere mu karere, ari na ho APR FC yaboneye umwanya wo kuzaryitabira.

Itsinda B, ari na ryo ririmo APR FC, rinarimo Jamhuri, Singida Big Stars na Simba SC iri mu makipe akomeye mu karere, dore ko ejo yanitwaye neza ubwo hakinwaga umukino wa 1/4 muri CAF Champions League igatsinda Wydad Athletic Club yo muri Morocco, ibifashijwemo na Onana wakiniye Rayon Sports yo mu Rwanda.

APR FC yitegura kwitabira iki gikombe, yaranamaze gusubukura imyitozo yo kwitegura iri gukorera ku kibuga cyayo i Shyorongi Aho APR FC.

Ubuyobozi bwa APR FC, nyuma yo kumenya amakipe ari mu itsinda rimwe n’iyi, bwahise buvuga ko iyi kipe yambariye kuzirwara neza muri iri rushanwa.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri X, APR FC yagize iti “Mapinduzi Cup yaje, kandi twiteguye guhangana mu itsinda B hamwe na Simba SC, Singida BS, na Jamhuri SC.

 

ANDI MATSINDA

  • Itsinda A: Azam FC, Mlandege, Chipukizi FC, URA
  • Itsinda C: Yanga SC, Bandari FC, KVZ & Vital’O’

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru