Abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo bari mu butumwa bwa SADC mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gufasha FARDC guhangana na M23, baburiye ubuzima muri iki Gihugu.
Aba basirikare bishwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa mortier cyabaye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2024, cyabahitaniye ku birindiro byabo biri i Sake mu bilometero 20 uvuye i Goma mu burasirazuba bwa DRC.
Ni mu gihe iki gitero kandi cyakomerekeyemo abandi basirikare 20 b’igisirikare cya Afurika y’Epfo bari mu butumwa bw’Umuryango wa SADC (SAMIDRC).
Itangazo ry’Igisirikare cya Afurika y’Epfo, ryemeje urupfu rw’aba basirikare, ndetse n’aba bakomeretse, rigira riti “Abasirikare bane mu bacu bakomeretse bikabije, bajyanywe mu Bitaro, mu gihe abandi bakomeretse byoroheje, bashobora kuva mu bitaro mu gihe cya vuba.”
Afurika y’Epfo, yohereje abasirikare 2 900 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu butumwa bwa SADC bwo gufasha FARDC guhangana n’umutwe wa M23, aho ibindi Bihugu byohereje ingabo, ari Malawi na Tanzania.
Kugeza ubu Afurika y’Epfo imaze gutakaza abasirikare batanu kuva yakohereza abasirikare muri iki Gihugu, barimo n’aba babiri bitabye Imana muri iki cyumweru.
Abandi basirikare babiri, bo baguye mu gitero cyo muri Gashyantare uyu mwaka, na cyo cy’ibisasu bya Mortier, ari na bo bari babaye aba mbere ba Afurika y’Epfo bari basize ubuzima muri uru rugamba, mu gihe undi umwe yapfuye mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gicurasi na we waguye i Sake mu gitero cyanakomerekeyemo abandi 13.
Ni mu gihe kandi Tanzania na yo yohereje ingabo muri ubu butumwa bwa SAMIDRC, yatakaje abasirikare batatu, bo bishwe mu ntangiro za Werurwe.
RADIOTV10