Abasirikare 566 binjiye mu ngabo za Repubulika ya Centrafirique (FACA) nyuma yo kurangiza amahugurwa y’ibanze bahawe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda, aho Umugaba Mukuru w’izi Ngabo yavuze ko ntagushidikanya ko imyitozo bahawe izagira akamaro mu kurinda iki Gihugu.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere, wayobowe na Perezida wa Repubulika ya Centrafirique Prof. Faustin-Archange Touadéra, unitabirwa na Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka.
Witabiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafirique, Kayumba Olivier, abayobozi bakuru ba Leta ndetse n’abahagarariye Ibihugu byabo mu bya gisirikare muri iki Gihugu.
Uretse aba basirikare 566 binjiye muri FACA nyuma yo kurangiza neza amahugurwa y’ibanze ya gisirikare yari amaze amezi atandatu, hari n’abandi 104, barimo ba Suzofisiye bakuru, barangije amezi ane y’amahugurwa ajyanye n’akazi kabo. Aya mahugurwa yose yatanzwe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ku bufatanye na FACA.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafirique, Gen. Zéphirin MAMADOU, yahaye ikaze aba basirikare bashya, avuga ko bagiye gufatanya na bagenzi babo mu kurinda ubusugire bw’igihugu.
Yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bufatanye bwa gisirikare u Rwanda rufitanye na Repubulika ya Centrafirique, avuga ko bwatanze umusaruro mwiza.
Yagize ati “Uyu muhango urashimangira isozwa ry’icyiciro cya gatanu cy’amahugurwa yatanzwe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda, hagamijwe cyane cyane gukumira ibikorwa by’abahungabanya amahoro. Nta gushidikanya ko ubumenyi mwungutse muri aya mahugurwa buzagira uruhare mu kurinda igihugu n’abaturage bacyo.”
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yavuze ko iki gikorwa cyerekana ubwitange, imyitwarire myiza n’umurava byaranze abahuguwe mu gihe cyose cy’amahugurwa. Yongeyeho ko bigaragaza ko biteguye gukorera igihugu kinyamwuga, banarangwa n’indangagaciro n’inshingano bahawe nk’abasirikare, bafite ubumenyi buhagije bwo gukora akazi kabo neza.
Aya mahugurwa yakozwe mu rwego rw’umubano ukomeye usanzwe uri hagati ya RDF na FACA, ugaragarira mu bufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi ndetse no mu bikorwa bihuriweho byo kubungabunga amahoro.



RADIOTV10