Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abandi batangabuhamya bari bashinjije Urayeneza Gerard bakomeje guhindura imvugo bamushinjura

radiotv10by radiotv10
02/12/2021
in MU RWANDA
0
Abandi batangabuhamya bari bashinjije Urayeneza Gerard bakomeje guhindura imvugo bamushinjura
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza rw’ubujurire ruregwamo Urayeneza Gerard wabaye Umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe wakatiwe gufungwa burundu akajurira, bamwe mu batangabuhamya bari babanje kumushinja bakomeje kugaruka bamushinjura barimo abavuga ko bari bahatiwe kumushinja.

Urayeneza wakatiwe Gufungwa burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rumuhamije ibyaha birimo ibya Jenoside, ubu ari kuburanishwa n’Urugereko Rwihariye rw’urukiko Ruruku Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka.

Umutangabuhamya witwa Sibomana Aimable wari washinje Urayeneza mu bushinjacyaha, yahinduye imvuga avuga ko ibyo yari yavuze yari yabihatiwe n’uwitwa Ahobantegeye Charlotte ngo wamuhaye inzoga na telefoni.

Yakomeje asobanura ko ubwo yamuhaga ibyo bintu yamusabye “ngo nzabashinje ko naviduye ubwiherero tukabonamo imibiri mu bitaro bya Gitwe maze Elisee akambwira ngo ninsubiranye kandi mbiceceke. Ibi byose ni ibinyoma nabikoze kubera uriya mugore kuko yandushije ubwenge.”

Undi watanze ubuhamya ni Mutangana Francois wavuze ko yabonye Urayeneza Gerard n’abana be bafite imbunda n’umuhoro.

Yabajijwe niba yarabonye umuntu wicishijwe imbunda yabonanye Urayeneza, avuga ko yayitwazaga gusa.

Muri uru rubanza kandi humviswe Habiyambere Ildephonse wari Burugumesitiri wa Komini Murama guhera muri Kanama 1994 ubwo Jenoside yari irangiye.

Yabwiye Urukiko ko atazi niba Urayeneza yari ari i Gitwe ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yari iri gukorwa.

Uyu mutangabuhamya kandi yavuze ko Urayeneza atigeze avugwaho gutunga imbunda ahubwo ko byavuzwe ku muhungu we ndetse avuga ko atazi iby’amakuru y’imibiri yabonetse mu bitaro bya Gitwe.

Munanira Alexandre wari watangaje ko umubyeyi we [Se] yiciwe mu bitaro bya Gitwe, yavuze ko na we yari yabisabwe na Ahobantegeye Charlotte wamusabye ko yamufasha gushinja Urayeneza, akemeza ko se umubyara yishwe agatabwa mu cyobo cyabonetsemo imibiri.

Nyuma yo kumva ubuhamya bw’abatangabuhamya, Urukiko rwasubitse urubanza rukazasubukurwa tariki ya 29 Ukuboza 2021.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Abafana ba Rayon Sports nyuma yo kutishimira umusaruro w’iyi kipe batoboye amapine y’imodoka

Next Post

Ishyaka PDI ryasezeranyine FPR-Inkotanyi gukomeza kuyishyigikira no gukorana

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ishyaka PDI ryasezeranyine FPR-Inkotanyi gukomeza kuyishyigikira no gukorana

Ishyaka PDI ryasezeranyine FPR-Inkotanyi gukomeza kuyishyigikira no gukorana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.