Abandi batangabuhamya bari bashinjije Urayeneza Gerard bakomeje guhindura imvugo bamushinjura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu rubanza rw’ubujurire ruregwamo Urayeneza Gerard wabaye Umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe wakatiwe gufungwa burundu akajurira, bamwe mu batangabuhamya bari babanje kumushinja bakomeje kugaruka bamushinjura barimo abavuga ko bari bahatiwe kumushinja.

Urayeneza wakatiwe Gufungwa burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rumuhamije ibyaha birimo ibya Jenoside, ubu ari kuburanishwa n’Urugereko Rwihariye rw’urukiko Ruruku Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka.

Izindi Nkuru

Umutangabuhamya witwa Sibomana Aimable wari washinje Urayeneza mu bushinjacyaha, yahinduye imvuga avuga ko ibyo yari yavuze yari yabihatiwe n’uwitwa Ahobantegeye Charlotte ngo wamuhaye inzoga na telefoni.

Yakomeje asobanura ko ubwo yamuhaga ibyo bintu yamusabye “ngo nzabashinje ko naviduye ubwiherero tukabonamo imibiri mu bitaro bya Gitwe maze Elisee akambwira ngo ninsubiranye kandi mbiceceke. Ibi byose ni ibinyoma nabikoze kubera uriya mugore kuko yandushije ubwenge.”

Undi watanze ubuhamya ni Mutangana Francois wavuze ko yabonye Urayeneza Gerard n’abana be bafite imbunda n’umuhoro.

Yabajijwe niba yarabonye umuntu wicishijwe imbunda yabonanye Urayeneza, avuga ko yayitwazaga gusa.

Muri uru rubanza kandi humviswe Habiyambere Ildephonse wari Burugumesitiri wa Komini Murama guhera muri Kanama 1994 ubwo Jenoside yari irangiye.

Yabwiye Urukiko ko atazi niba Urayeneza yari ari i Gitwe ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yari iri gukorwa.

Uyu mutangabuhamya kandi yavuze ko Urayeneza atigeze avugwaho gutunga imbunda ahubwo ko byavuzwe ku muhungu we ndetse avuga ko atazi iby’amakuru y’imibiri yabonetse mu bitaro bya Gitwe.

Munanira Alexandre wari watangaje ko umubyeyi we [Se] yiciwe mu bitaro bya Gitwe, yavuze ko na we yari yabisabwe na Ahobantegeye Charlotte wamusabye ko yamufasha gushinja Urayeneza, akemeza ko se umubyara yishwe agatabwa mu cyobo cyabonetsemo imibiri.

Nyuma yo kumva ubuhamya bw’abatangabuhamya, Urukiko rwasubitse urubanza rukazasubukurwa tariki ya 29 Ukuboza 2021.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru