Abanenga abambaye neza bakarenzaho agapfukamunwa: CP Kabera ati “Ntabwo kwambara neza ari urukingo”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera agaya imvugo za bamwe zishobora guhembera kwirara mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nk’aho bamwe mu bahurira mu bukwe babwira bagenzi babo ko bambaye neza ariko ikibazo ari uko barengejeho agapfukamunwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabivuze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukuboza ubwo yari mu kiganiro kuri Television Rwanda cyagarukaga ku iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Izindi Nkuru

CP John Bosco Kabera yavuze ko hari zimwe mu mvugo zishobora guhembera intege nke mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

CP John Bosco Kabera agaruka ku bintu byoroheje bishobora gutuma abantu bandura COVID-19, yagize ati “Hari nk’ibirori biba, ukumva nk’umuntu arakubwiye ati ‘wari wambaye neza ariko ni uko wambaye agapfukamunwa’…”

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri iyo mvuga ishobora gutuma umuntu yirara. Ntabwo kwambara neza ubwabyo bikurinda Coronavirus, ntabwo kwambara neza ubwabyo ari urukingo ntabwo kwambara neza ubwabyo ari ukwipimisha.”

Akomeza agira inama abantu agira ati “Wambaye neza rero ukanikwiza ukirinda na COVID-19 uba uzi neza ko n’ibirori by’ejo n’ejobundi uzabijyamo.”

Asaba abantu kwirinda imvugo nk’izi zica abantu imbaraga mu kwirinda COVID-19 ahubwo bakabera urugero abandi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru