Abantu 42 bahunganga intambara mu Gihugu cyabo bahuye n’ibyago biruta ibyo bahungaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubwato bwarimo abantu 42 bahungaga Igihugu cya Soudan kimaze igihe cyugarijwe n’intambara, bwarohamye mu Nyanja ya Mediterane, abagera kuri 13 baboneka bapfuye, mu igihe abandi 27 baburiwe irengero.

Ni impanuka yabereye mu Nyanja ya Mediterane hafi y’inkombe ya Tunisia, ubwo aba bantu bahungaga bava mu Gihugu cyabo cya Soudan.

Izindi Nkuru

Muri aba bantu 42 bari barimo, ababashije kuboneka ari bazima, ni babiri gusa, mu gihe abandi 27 baburiwe irengero, naho abandi 13 bo bakaba bamaze kuboneka bitabye Imana.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, bitangaza ko hatangiye iperereza, rigamije kumenya icyaba cyateye iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’aba bimukira binakekwa ko barimo bajyanwa mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR, ryagaragaje ko bose bari abantu bashaka ubuhungiro baturuka mu gihugu cya Soudan.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru