Abantu 68 biganjemo abagabo baketsweho Ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cyo Kwibuka28

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi, hagaragaye abantu 68 baketsweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside barimo abagabo bangana na 64,7%.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierr yabitangarije Radio 10 mu kiganiro Zinduka cyatambutse kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata 2022.

Izindi Nkuru

Dr Murangira wagarukaga ku ishusho y’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cyahariwe Kwibuka, yavuze ko kuva tariki 07 kugeza tariki 13 Mata 2022, RIB yakiriye dosiye 53 bikurikiranywemo abantu 68 barimo 43 bakurikiranywe bafunzwe, abandi batatu bakaba bari gukurikiranwa bari hanze naho 13 bakaba bagishakiswa mu gihe hari n’abandi icyenda (9) bataramenyekana.

Yavuze ko abagabo ari bo biganje mu bakekwaho iki cyaha cy’ingengabitekerezo kuko abagaragaye muri iki cyumweru ari 44 bangana na 64,7% mu gihe abagore ari 15 bangana na 22,1% mu gihe abandi bangana na 13,2% bataramenyekana.

Abo mu cyiciro cy’abafite imyaka iri hagati ya 31 na 46 y’amavuko, ni bo benshi bagize 36,7%, abafite imyaka iri hagati ya 15 na 30 bo bangana 26,4%, abari hejuru y’imyaka 47 bo bakaba ari 23,5%.

Yavuze ko ugereranyije mu myaka itandatu itambutse, dosiye zigaragara mu cyumweru cyo kwibuka, icy’uyu mwaka yagabanutse ku kigero cya 53,5%, ni ukuvuga igabanuka ry’amadosiye 61.

Yagize ati “Usanga nko muri 2017 amadosiye yari 114, muri 2018 ajya kuri 72, muri 2019 ajya kuri 72, muri 2020 ajya kuri 52, muri 2021 birazamuka gato bijya kuri 83, ubu 2022 ni 53.”

Yanagaragaje uko amadosiye yagiye aboneka mu gihe cy’umwaka wose aho muri 2017, hari habonetse amadosiye 358, muri 2018 haboneka amadosiye 383, muri 2019 haboneka amadosiye 404, muri 2020 haboneka amadosiye 377, muri 2021 haboneka 389.

Avuga habayeho gufatira hamwe mu myaka itanu, hagaragaye amadosiye 1 911 y’ingengabitekerezo ya Jenoside akaba yariyongereyeho ku kigero cy’ 8,6% bingana na 31.

Yagize ati “Impamvu yo kwiyongera muri rusange, iyo dukora isesengura biterwa n’impamvu nyinshi, nk’impamvu ya mbere, abantu baragenda basobanukirwa, nko mu myaka yabanje nk’iyo hari umuntu wakoraga igikorwa kijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu magambo cyangwa se n’ikindi gikorwa, wabaza abantu bakigira nyoninyinshi ntibakubwire ariko ubu bamaze gusobanukirwa ko ingengabitekerezo ya Jenoside ingaruka igera kuri bose.”

Yakomeje agaragaza ingero zerekana ko abantu bamaze gusobanukira ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside, ati “Turabona abana barega ababyeyi babo ku by’amagambo bavuga.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru